Ibikubiye mu masezerano y’imyaka 5 Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye n’ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc, ikipe zombi zihuriyeho kuba zifite abafana benshi mu bihugu byazo.

Ni amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono na Uwayezu Jean Fidèle ku ruhande rwa Rayon Sports na Rachld Benbrahim El Andaroussi ku ruhande rwa Raja Casablanca.

Itangazo rigenewe abanyamakuru Rayon Sports yanyujije kuri Twitter yayo, rivuga ko aba bayobozi b’amakipe yombi basinyanye amasezerano y’ubufatanye atandukanye arimo gusangizanya ubunararibonye, ubumenyi n’ibikorwa remezo bya Siporo ndetse no gufatanya mu kuzamura abakinnyi bakiri bato.

Perezida wa Rayon Sports n’uwa Raja kandi basinyanye amasezerano yo kugurana no guhanahana abakinnyi babigize umwuga, gutegura imikino ya gicuti y’amakipe yombi ikabera mu Rwanda no muri Maroc ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko nka Rayon Sports bishimiye kugirana ubufatanye n’iriya “kipe y’ikinyejana”, ashimangira ko buriya bufatanye ari intambwe ikomeye Rayon Sports iteye ku bw’iterambere no gukura byayo.

Yunzemo ati: “Turizera ko ubu bufatanye buzagirira inyungu abakinnyi, yaba abakuru, abakiri bato, abatoza n’abafana.”

Rachld Benbrahim El Andaroussi we yavuze ko ikipe ye yishimiye kugirana ubufatanye na Rayon Sports, yungamo ko ari inzira nziza yo guhuriza hamwe abanya-Maroc n’Abanyarwanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *