Nk’uko bisanzwe ntiwavuga ko umugabo cyangwa umugore ari we ufata iya mbere asaba uwo barushinganye gukora imibonano mpuzabitsina, hari ibimenyetso simusiga byakwereka ko umugore ashaka ko mwakora icyo gikorwa atabumbuye umunwa.
1.Akomeza kugukoraho agukomeza
Mu gihe ubonye umugore wawe arushaho kukwegera agukora kora ku matwi ku nkokora akanakuzengurutsa amaboko, akagufata ikiganza akagikomeza,akakuryamaho ari nako wumva yitsa imitima, wamuvugisha akagusubiza bitinze,… ujye umenya ko arimo kukubwira icyo umubiri we ukeneye, ubwo iyo udahise ubikora ashobora kubibika ariko bikamubabaza, ariko nawe igihe ubishatse ashobora kukwima akanya mu buryo bwo kwihimura.
2.Azana ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina
Ubusanzwe ntabwo abagore bakunda kuzana ibiganiro biganisha ku bitsina iyo bari kumwe n’abagabo, cyane cyane abo badafite aho bohuriye no kuryamana, icyo gihe rero iyo akomoje kuri ibyo biganiro, mugabo menya ko agukeneye ngo umushimire ahamurya.
3.Atangira kukujyana ahiherereye
Iyo umugore atangiye kuguhamagara ngo mujye ahantu hatari inkomyi cyangwa ntawe ubareba,ahanini iyo nta kindi kintu kidasanzwe aba ashaka ku kwereka akenshi aba ari ikimenyetso kikwereka ko agushaka.
Ashobora kugusiga muri salon uri kumwe n’abandi, ukajya kubona ukabona akoherereje ka message, ngo ngwino nkubwire mu cyumba, cyangwa akakubwira ngo ndagukumbuye cyangwa ndagukunda kandi mwari mwicaranye, icyo gihe ujya mu cyumba ugatungurwa.
4.Akunda kwitsa imitima
Umugore wese wumva yifuje gukora imibonano mpuzabitsina ariko akananirwa gufata iya mbere ngo avuge ko abishaka, usanga yitsa umutima bya hato na hato akanahumeka yitsa imitima, iyo umugabo adafatiye hafi ngo amurwaneho bikiri mu maguru mashya usanga yatangiye guhindura ubusabane, ukumva ari ahandi,…
5.Kugutungura
Nk’igihe umugabo aba yabyukiye mu kazi ke ka buri munsi yataha umugore akamukorera akantu atarasanzwe amukorera , nko kumushyuhiriza amazi atarasanzwe ayashyushya, kumutegereza bagasangira akaboneraho no kumuganiriza ibiganiro biganisha ku buriri, gusanga yamuguriye ka manyinya (inzoga).
Iyo ubona ibyo byose bitari bisanzwe mugabo menya ko umugore wawe akeneye ko mutera akabariro, umube hafi yanga ko ukomeza kumwicisha irungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


