Mu gihe hirya no hino ku isi hakomeje kugenda hagaragara ibikorwa byo gucana inyuma ku bashakanye ariko bikaba bigora bamwe kubimenya igihe nta wafashe undi ari muri icyo gikorwa, Kugeza ubu hari ibimenyetso bishobora gufasha umugore kumenya ko umugabo we amuca inyuma.

1.Kudashyira Telefoni hasi
iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byatuma biba ikimenyetso simusiga, aho umugabo adashobora kwemerera umugore gufata Telefone cyangwa Laptop,hakiyongeraho kuba atamuha imibare y’ibanga akaresha kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga.
2.Kugabanya urwego ateramo akabariro
abahanga bemeza ko igihe umugabo yagabanyije urwego runaka yakoragamo imibonano mpuzabitsina kandi atarwaye cyangwa ngo abe yagize ikindi kibazo,ibyo bikwereka ko aba afite undi yiyumvamo bigatuma ariho amarira ingufu bityo yagera ku mugore we akabikora ari ukumwikiza byanarimba ntanabikore.
3.Kwadukana zimwe mu ngeso
Iyo umugabo yamaze kugaragaza imyitwarire atarasanganwe ni kimwe mu bishobora ku kwereka ko aguca inyuma.Igihe yari asanzwe ataha kare agatangira gutaha mu gicuku cyangwa igihe yiriwe mu rugo, umugoroba wakuba amaguru akayabangira ingata wanamuhamagara ntafate telephone,icyo gihe uzamenyeko aba afite ihabara ryamutwaye n’ushaka witonde.
4.Guhora atanga ubusobanuro bwa hato na hato
Mu gihe haba hari byinshi aguhisha agerageza guhora akubindikiranya yirinda ko igihe cyose ushobora kumuvumbura bityo agahora atanga ubusobanuro bwa hato na hato rimwe na rimwe wamubaza ibintu runaka akagusubiza ibitajyanye bitewe n’urwikekwe.
5.Gutakaza ibiro akagura indi myenda
Niba umugabo yari abyibushye agatangira gukora imyitozo ngororamubiri agahindura inyogosho hakiyongeraho kugura imyenda mishya no kwitera imibavu ya buri kanya kandi bitari bimusanzweho , menya ko ishyamba atari ryeru afite undi mugore ashaka gukurura akamwiyegereza. Ibyo rero iyo bitangiye kwigaragaza umugore agomba guhindura nawe akisanisha n’umugabo we kugirango abe yagira igaruriro.
6.Gutangira kukwiyenzaho
Mu gihe umugabo yatangiye gutaha atongana akanagukubita cyangwa anenga uko umeze avuga ko utari mwiza bisobanuye ko hari uwo aba arimo akugereranyaho wamubereye ihoho kukurusha.Icyo gihe uzasanga niba mwaranambikanye impeta atakiyikoza, n’impano yajyaga akugenera ntiwongere kuzica iryera.
7.Kuzinukwa gukora imibonano mpuzabitsina
Uko byagenda kose umugore aba azi umugabo we uko yitwara mu buriri, rero iyo yatangiye ingeso zo kujya mu nshoreke birigaragaza.Atangira guhindura ingengabihe z’ingendo yagiraga,bityo akirinda ko hari aho yahurira no gutera ako kabariro.
Gusa abagore benshi iyo bamaze kubona ibyo bimenyetso ntibakunze kubyitaho ngo babe babiganiriza abagabo babo,ahubwo usanga bajya ku bivuga ku ruhande bagakomeza gushirira imbere . Ni byiza ko bagomba gufata iyambere bakabiganiraho ubwabo bakareba ikitagenda neza hagati yabo bikabafasha kuba bagakomeza kuryoherwa n’urukundo nk’aho aribwo bakimenyana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


