Ibimenyetso 8 biranga umuntu utarabohoka

Sangiza iyi nkuru

Amavuta y’Imana abohora ingoyi z’ibyaha akanadukuraho imitwaro (Imivumo), yesaya10 :27 None kubohoka n’iki ?Ikinyuranyo cyo kubohoka, ni ukubohwa, bivuzeko rero habohoka umuntu uboshye.

1). Ubwoba: ni kimwe mu bintu byerekana ko ukwiye kubohorwwa, kuko handitse ngo abanyabwa n’abatizera iherezo ryabo ni mu muriro, (Ibyahishuriwe Yohana 21:8) n’ubwo kamere muntu buri wese ashobora kugira ubwoba, ariko hari ikintu cy’ubwoba, biterwa n’abadayimoni, umuntu agahora yikanga, ndetse ari no mubantu benshi cyangwa mu rusengero akumva ubwoba, icyo ni kimwe mu bintu biranga ko akwiye gukorerwa dĂ©livrance,

2). Gusinzira bidafite impamvu, Urugero :waraye uryame neza, Ariko wowe ku manwa y’ihangu uri gusinzira ! Mu bisanzwe abahanga bavuga ko umuntu mu ijoro akwiye kuruhuka amasaaha umunani, ariko ugasanga umuntu buri gihe arasinzira, mu rusengero aho asinzire, mu kazi arasinzira, ncuti niba uhorana ibitotsi bidafite impamvu ukwiye kubohoka. Nigeze gukorera délivrance umuntu w’umushoferi yahoranaga ibitotsi, yarasaze gukora impanuka nyinshi zikomeye aziterwa n’ibitotsi, uwo munsi mushyizeho ikigaza, abadayimoni barasakuza cyane bavuga aho baturutse bavugako aribo, bahora bamuteza ibitotsi, bavuga ko impamvu asinzira ku manwa ar’uko barara bamukoresha mu gihe abandi baryamye, naramubohoye mwizina rya Yesu araki, ntiyongera gukora impanuka n’magingo aya.

3). Kumva imirindi, guhora wumva ibintu n’abantu, ndetse ugahora wumva n’ibintu binuka cyane, ukumva umuntu kurugi rwawe wagenda ukamubura, ukumva amajwi ahamagara, waba uri mu nzira ukumva inyuma yawe umuntu, wakebuka ukamubura, ibyo byose biranga umuntu utarabohoka.

4). Gushigaguririka uryame, iyo ari ibintu bihoraho ubukwiye kwakira délivrance, ibyo bigendana no kubyuka mu ijoro ukagenda utazi aho ugiye.
5). Kwizunguza, ukabona umuntu afite urugingo ruhora rutitira, umunwa, ijisho, amaboko, n’umutwe bigahora byizunguza,

6). Kudaterimbere, ni ngombwa tuve mu bwiza tujye mu bundi, gutera imbere ni imwe mu mugambi w’Imana (itanguriro 12:2_3). Gutermbere ni umurage wawe, gutegeka kwa kabiri 28 :1-10, ni ngombwa twubahe Imana nayo izatwubahisha.

7). Ibitekerezo bibi, guhora utekereza nabi biva ku mwanzi, urugero :ugahorana ibitekerezo bikwereka ko uzapfa, utazagira aho ugera, ibintu byose uhorana ibitekerezo bibi.

8). Guhorana inzozi mbi buri gihe; iyo uhonana inzozi mbi, ukarota bakwirukaho, usambana, intambara n’ibindi. Icyo gihe ukwiye kwakira kubohoka, kuko inzozi mbi ntiziva ku Mana ziva ku mubi.

Ukwiye rero kubohoka kugirango ubuzima bwawe bugende neza. Muhabwe umugisha n’uwiteka Imana.

By Apostle Constantin Niyomwungere F&President of Goshen holy church Int, Bruxelles Belgique.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *