Urukundo ni kimwe mu bintu bituma abantu benshi bagira amatsiko yo kumenya niba uwo bakunda na we abafitiye amarangamutima nk’ayo. Nubwo abantu batabigaragaza kimwe, impuguke mu by’imibanire n’urukundo zivuga ko hari imyitwarire imwe n’imwe ishobora gufasha umuhungu kumenya niba umukobwa yamwihebeye by’ukuri.
Kimwe mu bimenyetso bikomeye ni uko umukobwa akumenyekanisha mu nshuti ze ndetse no mu muryango we. Iyo umukobwa akunze umuntu, ntatinya kumuganiraho cyangwa kumwereka abo mu buzima bwe bwa buri munsi, kuko aba amubonamo umuntu ufite umwanya wihariye mu buzima bwe.
Ikindi kandi, umukobwa ugukunda ahora ashaka umwanya wo kubonana nawe. Iyo afite gahunda imubuza guhura nawe, akenshi ashaka undi munsi cyangwa indi saha kugira ngo mutazasiba kubonana. Ibi biterwa n’uko aba yifuza gukomeza kukuba hafi no kurushaho kukumenya.
Mu gihe muganira, usanga akora uko ashoboye ngo ikiganiro kitazarangira vuba. Ntashobora kugusubiza amagambo make gusa, ahubwo akubaza ibibazo byinshi, akongeraho ibitekerezo ndetse akagerageza gutuma ibiganiro byanyu birushaho kuba birebire kandi bishimishije.
Hari n’igihe umukobwa akoresha uburyo bwo gutebya cyangwa kugutaka kugira ngo akunezeze. Ibi bishobora kujyana no kohereza amafoto ye, kugusekera cyane cyangwa gukora utuntu duto tugamije gutuma umwishimira no gutuma wisanzura imbere ye.
Iyo muri kumwe kandi, hari ibimenyetso by’umubiri bishobora kugaragaza ko yagukunze. Ashobora gukina n’imisatsi, gukora ku isura ye, kubura amahoro cyangwa no kugira isoni zo kuguhuza amaso. Impuguke zivuga ko ibi akenshi biterwa n’amarangamutima menshi aba afite igihe ari kumwe n’umuntu yishimira.
Muri rusange, urukundo ntirugaragarira mu magambo gusa, ahubwo rugaragarira no mu buryo umuntu yitwara, uko aguha umwanya ndetse n’ukuntu ahora ashaka kukwegereza ubuzima bwe bwa buri munsi.


