Burya kubana mu bwumvikane n’umukunzi wawe ni byo buri wese ugiye gushinga urugo aba yifuza, gusa hari igihe ibyo umuntu yifuza Atari byo abona ahubwo ugasanga amatiku, umwiryane, kudahuza no kutumvikana ni byo bihora mu rugo rwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore ibintu 5 bituma kwizerana bibura hagati y’abashakanye mu rugo
Gushakana bataziranye neza:
Akenshi usanga abahanga bavuga ngo ingeso ipfa nyira yo yapfuye, rero akenshi hari igihe umugabo n’umugore mbere y’uko bashakana aba yaraguhishe zimwe mu ngeso ze cyangwa bagashakana hari ikintu yari amuziho bamara kubana ntakimusangane bityo agahera ko akeka ko hari n’ibindi byinshi ajya amugiraho amakenga.
Guhuhuzwa n’akantu (Amafaranga):
Aha bijya bibaho ko ushobora guhura n’umukunzi wawe ufite akazi nawe agafite yewe munahembwa amafaranga atubutse mwese, gusa iyo bibaye ngombwa ko umwe muri aba bashakanye ahura n’ikibazo cy’ubushomeri akabura ya mafaranga bituma umwe atangira kujya amuhisha zimwe muri gahunda ze cyane izijyanye n’amafaranga.
Kugenzurana :
Ikoranabuhanga ryaje ubu ryazanye byinshi kuko iyo uvuze ngo uhagurutse mu rugo ho gato ugasanga Telefone zirimo gucicikana ubazwa aho ugeze cyangwa ibyo uhugiyemo ibi rero bitera abagabo cyane kutizera abagore ba bo, kuko akenshi umwe aba avuga ati impamvu ambaza ibi byose ni icyizere gikeya.
Kumva ko icyaha cyakozwe kitababarirwa:
Abashakanye bahura n’inzitizi nyinshi n’ubwo n’ibyishimo biba mu rukundo rwa bo ari byinshi gusa aha iyo umwe akoshereje undi cyane ko ntazibana zidakomanya amahembe bikaba ngombwa ko hasabwa imbabazi ugasanga umwe aranangiye yanze gutanga imbabazi wenda avuga ko ikosa ryakozwe rifite uburemere bituma uwo bashakanye amugabaniriza icyizere kubera ko aba yanga kumuha imbabazi akenshi akeka ko afite abandi ajya kuziha
Kuba umwe mubashakanye afite abana yabyaye hanze:
Aha umwe mu bashakanye yaba umugore cyangwa umugabo ugasanga wenda afite abana atabyaranye n’uwo babana usanga amuhoza ku nkeke kuko niba ari umugore ufite abandi bana hanze umugabo aba yumva ko isaha n’isaha uyu mugore ashobora kongera kujya kubyarana na wa mugabo babyaranye mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gihe rero nta cyizere na gikeya ashobora kumugirira kuko ahora amugenzura kuri abo bana kabone n’iyo yaba amwereka ko nta kibazo gihari
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com


