Ibintu 8 byagufasha kwishimira iminsi yawe yo kubaho

Sangiza iyi nkuru

Namenye ko buri muntu wese akeneye ibyishimo. Namenye kandi ko umuntu wese ukeneye ibyishimo nta hantu yabihahira.
Kubera iyo mpamvu, mu gihe nsoza inyigisho natangiye hejuru yo kwishimira mu Mwami, nifuje kukwibutsa ibintu 8 byagufasha.

  1. Suzuma uburyo usabana n’Imana;
  2. Suzuma uburyo uca bugufi;
  3. Iga kureba ibibazo uhura nabyo nk’uko Imana ibireba. Ukuremo amasomo meza kuruta ko ukuramo ibigukomeretsa;
  4. Gerageza gukemura amakimbirane;
  5. Iga gushimira Imana ku byo yakoze;
  6. Ukorere Imana unyuzwe;
  7. Ushyire umutima n’intekerezo zawe ku Mana no kubyo yaguseseranije;
  8. Baho mu kwizera aho kuba mu marangamutima.

Buri muntu wese ufata umwanya wo kwirebera muri izi ngingo, bizarangira asubiranye ibyishimo. Mugire umunsi mwiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *