Ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywaho 60%

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNCHR) irishinzwe ibiribwa (PAM) na Minisitiri y’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) batangaje ko ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywa ku kigero cya 60% guhera muri Werurwe 2021.

Umuvugizi wa PAM mu Rwanda, Emily Fredenberg yasobanuye ko Isi yahuye n’ibibazo byinshi bigira ingaruka ku nkunga ituruka mu bikorwa by’ubutabazi, byatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Yakomeje avuga ko uyu muryango ushyigikiye cyane impunzi ziba mu Rwanda kugira ngo hatazakokomeza kubaho kugabanuka kw’ibiribwa bigenerwa impunzi, n’ubwo icyuho cy’inkunga gikomeje kuba kinini.

Impunzi zaganiriye na VOA zatangaje ko zari zizi ko ibiribwa bizagabanyuka ariko ngo ntizari zizi ko bizagera kuri iki kigero, zikemeza ko ari icyemezo kizibabaje.

Ubusanzwe impunzi imwe yagenerwaga amafaranga y’u Rwanda (Rwf) 7,600 yo kugura ibiribwa buri kwezi, mu gihe bizaba byagabanyijwe, buri mpunzi izajya ihabwa 3,040 Rwf gusa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywaho 60%
    Uku ni ukuzicyura my kinyabupfura Kandi amakuru Ava Kiri IYO radio Mayo agaragaza ko umutekano nawl utaraba tamarind who zavuye.

  2. Ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywaho 60%
    Uku ni ukuzicyura my kinyabupfura Kandi amakuru Ava Kiri IYO radio Mayo agaragaza ko umutekano nawl utaraba tamarind who zavuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *