Ibiro by’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Bufaransa byavuze ku ruzinduko rwa Gen. Kazura n’abandi bofisiye

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura n’itsinda ayoboye ry’abandi bofisiye bakuru batatu, bageze mu Bufaransa kuri uyu wa 14 Werurwe 2022.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko aba bofisiye bakiriwe i Paris n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Bufaransa, Gen. Thierry Burkhard.

Umuvugizi wa Gen. Burkhard yabajijwe niba mu kiganiro cy’impande zombi hari hateganyijwe ku buryo bwo kunagura ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bumaze imyaka myinshi, asubiza mu ncamake ko icyateganyijwe ari “ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru.”

Iki kinyamakuru kivuga ko mu biganiro biteganywa muri uru ruzinduko harimo ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Centrafrique (CAR) na Mozambique, aho u Rwanda rwohereje ingabo mu butumwa bw’amahoro.

Uru ruzinduko rukurikiye urwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiriye mu Bufaransa muri Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko ruzarangira tariki ya 17 Werurwe 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *