img_20220423_104739.jpg

Ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi byatangiye, u Rwanda rwahagarariwe (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata mu bice bitandukanye bya Uganda hatangiye ibirori bibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata ni bwo Gen Muhoozi azizihiza isabukuru y’imyaka 48 amaze abonye izuba, ari na bwo hateganyijwe ibirori by’imbaturamugabo.

Ni ibirori byatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame witezwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa Gatanu ni bwo ab’inkwakuzi batangiye kwizihiza ibirori by’isabukuru y’amavuko by’iriya mfura ya Museveni.

Mu ijoro ryakeye mu karere ka Bushenyi habereye igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kwizihiza isabukuru ya Muhoozi. Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abiganjemo urubyiruko rw’abanya-Uganda bivugwa ko cyateguwe n’inshuti za Muhoozi muri Bushenyi.

Mu rwego rwo gukomeza kwishimira biriya birori i Kampala habereye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryatangirijwe ku kibuga cya Kololo.

Gen Muhoozi wari wambaye umwambaro wa gisirikare agaragiwe n’inshuti ze za hafi zirimo umunyamakuru Andrew Mwenda ni we waritangije.

Abasiganwa bo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bahagurutse Kololo bazenguruka mu bice bitandukanye mbere yo gusoreza kuri kiriya kibuga cyiswe icy’ubwigenge.

Hanateguwe kandi imyiyereko inyura mu bice bitandukanye, abayirimo bakazahurira i Lugogo. Bamwe bazaturuka Kyambogo, abandi baturuke kuri Kaminuza ya Makerere.

Ibirori nyamukuru by’isabukuru ya Gen Muhoozi bigomba kubera kuri Lugogo Cricket Oval.

img_20220423_104739.jpg

img_20220423_115501.jpg

img_20220423_104735.jpg

img_20220423_115623.jpg

img_20220423_115417.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi byatangiye, u Rwanda rwahagarariwe (Amafoto)
    Isabukuru nziza Afande nukuri abanyarwanda twese turagukunda nubwo ntarumuvugizi wabo ark ibyo wakoze birivugira. ubutwari wahawe na Nyagasani nimpano ikomeye kubakunda Aho bavuka twiteze byinshi byiza kumpande zibihugu byombi ibi mbivuze kugiti cyanjye ark ndanyuzwe. Songa mbele Afande, kiongozi imara

  2. Ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi byatangiye, u Rwanda rwahagarariwe (Amafoto)
    Isabukuru nziza Afande nukuri abanyarwanda twese turagukunda nubwo ntarumuvugizi wabo ark ibyo wakoze birivugira. ubutwari wahawe na Nyagasani nimpano ikomeye kubakunda Aho bavuka twiteze byinshi byiza kumpande zibihugu byombi ibi mbivuze kugiti cyanjye ark ndanyuzwe. Songa mbele Afande, kiongozi imara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *