Ibisambo byibye imodoka mu masegonda 40 bikoresheje ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Mu burengerazuba bwa Midland, ibisambo byakoresheje ibikoresho bifungura umuryango n’amadirishya, byiba imodoka. Ibi bikoresho bitanga ibimenyetso bigira umumaro nk’uw’iminara ya radio, byatwaye amasegonda 40 gusa ngo bifungure imodoka.
Iri koranabuhanga ryohereza ibimenyetso mu ngufuri y’umuryango w’imodoka cyangwa inzu hifashishijwe agakoresho bashyira hafi y’icyo bagambiriye kwiba. Ingufuri yakira ibimenyetso, ikabifata nk’iby’urufunguzo rwayo nyakuri, yamara igafunguka. Nta kindi abasambo bakora uretse kwinjira mu modoka bakayitwara.
Police y’uburengerazuba bwa Midland yatangaje ko ubu bujura bwabaye saa 5h 30 ku masaha ngengabihe ya GMT( saa 7h 30 mu Rwanda), bubera mu gace ka Marston Green muri Sorihull. Kugeza ubu iyo imodoka yo mu bwoko bwa “Mercedes” ntiraboneka.
Umwaka ushize nabwo muri Sorihull habaye ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Police ivuga ko hari abantu babiri baketsweho kwiba iyo modoka nayo yo mu bwoko bwa Mercedes.
Mark Silvester, uhagarariye itsinda rishinze kurwanya ibyaha mu burengerazuba bwa Midland, yavuze ko imodoka zikeneye ubwirinzi bwisumbuyeho. Ati “birasaba ko buri modoka ikoresha buri koranabuhanga rigezweho.”
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Jean de Dieu Tuyizere/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *