Ibitaramo nka za concerts, amaserukiramuco n’amamurikagurisha bigiye kongera gusubukurwa biba imbonankubone mu gihugu nyuma y’umwaka hafi n’igice urenga bihagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.
Ibi ni ibikubiye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu, itariki 01 Nzeri, yongeye gusuzuma ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ibikorwa nk’ibi bizajya byitabirwa gusa n’abantu bakingiwe.
Usibye ibyo kandi, Ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali. lbikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Tatu z’ijoro (9:00 PM).
Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi mu gihugu (ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro (8:00 PM).
Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).



