Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri Leta ya Angola yakiriye i Luanda intumwa z’umutwe wa M23, mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’uyu mutwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu ntambara.
M23 yakiriwe i Luanda nyuma y’amasaha make mu karere ka Rubavu habereye inama yahuje abakuriye ubutasi bwa mu bihugu by’u Rwanda, RDC na Angola.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko mu ngingo izi ntasi zaganiriyeho harimo gahunda yo “gucyura ingabo za RDF zagiye gufasha M23 ku rugamba” nk’imwe mu ngingo yatuma gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR igerwaho.
Amakuru avuga ko ku itariki ya 1 Nzeri ari bwo intumwa za M23 zerekeje mu mishyikirano i Luanda.
Intumwa zoherejwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe zari ziyobowe n’Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Benjamin Mbonimpa. Izi ntumwa kandi zarimo RenĂ© Abandi wamenyekanye nk'”umudipolomate wa M23″ cyo kimwe na Colonel Imani Nzenze uri mu basirikare bakuru b’uriya mutwe.
Amakuru avuga ko intumwa za M23 zibikije Angola ubushake bw’uyu mutwe bwo guhagarika imirwano, n’ubwo agahenge wakunze kwemeranya na Leta ya RDC impande zombi zakunze kukica.
Uyu mutwe kandi wamenyesheje Angola ko ushyize imbere gukemura amakimbirane ufitanye na Leta ya Kinshasa mu nzira ya Politiki, usaba by’umwihariko ko wajya mu biganiro n’ubutegetsi bwa Congo.
Amakuru avuga ko kuri ubu Angola iri guteganya uko yazahura ibiganiro bya Nairobi Leta ya RDC yahuriragamo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo, gusa bikarangira ibyirukanyemo umutwe wa M23.
Luanda kandi bivugwa ko iri gushaka uko yakumvisha uriya mutwe kuva mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzura mbere y’uko ibiganiro bibaho.
Hagati aho amakuru aturuka mu bantu bo mu mutwe wa M23 avuga ko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC yifuza kuganira n’uyu mutwe rwihishwa; ibyo wo wakunze gutera utwatsi.
Ni mu gihe Kinshasa yakunze gutangaza kenshi ko itazigera ijya mu mishyikirano na wo; bijyanye no kuba iwufata nk’uwitwaje intwaro.



