Niba ujya wibaza ibitaro bya mbere byiza muri Afurika bifite ubushobozi haba mu kuvura, ibikoresho n’inyubako, ikigo SCImago Institutions Rankings (SIR),cyo muri Espagne kizwiho gukora urutonde rw’Ibigo by’ubushakashatsi u Isi kuva mu 2009 kigufitiye igisubizo.
Iki kigo nacyo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi kikaba muri uyu mwaka cyasohoye urutonde rw’ibitaro biteye imbere ku Isi ruzwi nka “Global Hospital Rankings”, ruvuga ko rushingiye ku bushakshatsi bwakozwe ku guhanga udushya n’ingaruka nziza ku bagana ibitaro.
Ku mugabane wa Afurika, dore ibitaro 10 bishoboye:
Kenya Medical Research Institute, Kenya
Ikigo cy’ubushakashatsi cy’ubuvuzi cya Kenya cyaje ku mwanya wa mbere ku mugabane mu bijyanye no guhanga udushya n’ingaruka ku baturage.

South African Medical Research Council, Afurika y’Epfo
Hakurikiraho South African Medical Research Council, iza ku mwanya wa 2 mu bijyanye n’udushya no kugira ingaruka nziza ku baturage.

National Institute for Medical Research, Tanzania
Ku mwanya wa gatatu, ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu buvuzi cyo muri Tanzania.

Aga Khan University Hospital, Kenya
Ku mwanya wa kane ni ibitaro bya kaminuza ya Aga Khan, biherereye i Nairobi, muri Kenya.

Groote Schuur Hospital, Afurika y’Epfo
Ku mwanya wa gatanu hari Ibitaro bya Groote Schuur Hospital byo muri Afurika y’Epfo.
Egyptian National Cancer Institute, Misiri
Ikigo cy’Ubushakashatsi ku ndwara za Cancer cyo mu Misiri nicyo kiza ku mwanya wa gatandatu ku mugabane wa Afurika.

National Organization for Drug Control and Research Facility, Misiri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ubushakashatsi cyo mu Misiri kiza ku mwanya wa munani.
Tygerberg Hospital, South Afurika y’Epfo
Ku mwanya wa munani haza ibitaro muri Afurika y’Epfo, Tygerberg Hospital.

Institut Pasteur De Tunis, Tunisia
Institut Pasteur De Tunis, ni byo bitaro biza ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde rw’icumi bya mbere byiza ku mugabane.

Centre Hospitalier Ibn Sina Rabat, Maroc

Ibitaro bya Centre Hospitalier Ibn Sina by’i Rabat muri Maroc nibyo bipfundikira uru rutonde ku mwanya wa cumi.



2 Responses
Ibitaro 10 bya mbere byiza ku mugabane wa Afurika
Denis! Iyi comment urareka ihite? Niba uyireka, ndibaza numero ya kalindwi aho yazimiriye. Nkanibaza ukuntu Urwanda noneho atari rwo rwa mbere!
Ibitaro 10 bya mbere byiza ku mugabane wa Afurika
Denis! Iyi comment urareka ihite? Niba uyireka, ndibaza numero ya kalindwi aho yazimiriye. Nkanibaza ukuntu Urwanda noneho atari rwo rwa mbere!