Ibitaro 2 byaciwe miliyoni 105 FRW bizira umugore wakaswe ibere rizima

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 9 Mata 2021 rwategetse ibitaro bya gisirikare bya Kanombe n’ibyitiriwe Umwami Faisal guha umugore wakaswe ibere ritarwaye, indishyi y’arenga miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikibazo cyatangiye muri Kanama 2017 ubwo uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza yajyaga kwisuzumisha ibere ryamuryaga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Kigali Law Tidings dukesha aya makuru ivuga ko uyu mugore yasuzumwe n’umuganga witwa Dr Lynette Kyokunda usigaye akorera muri Zambia, yemeza ko ibere rye rirwaye kanseri yo ku rwego rwa kabiri.

Umugore yabonye atakwivuriza muri ibi bitaro bitewe n’uko bihenze, ajya kwivuriza mu bya Kanombe kuko yabonaga byo bihendutse.

Yageze muri ibi bitaro bya Kanombe mu 2018, muri Werurwe abaganga batiriwe basuzuma ibipimo byafashwe na Dr Kyokunda, bahita bakata iri bere kuko ari bwo buvuzi buhabwa ufite kanseri y’ibere iri kuri uru rwego.

Nk’uko bisanzwe, muri uko kwezi ibere ryari ryarakaswe, ryongeye gusuzumwa tariki ya 12, abaganga mu bitaro bya Kanombe basanga nta kanseri ryigeze rirwara, ndetse ibitaro byombi byaranahuye bikorera hamwe isuzuma, bisanga Dr Kyokunda yaribeshye.

Umugore yagiye kurega ibitaro byitiriwe Umwami Faisal muri Kamena 2019 nk’ibyagaragaje ibyavuye mu isuzuma bitari ukuri, bikamuviramo gukatwa ibere.

Ibitaro bya Kanombe nabyo byinjiye muri uru rubanza, ibya ‘Faisal’ birabyitakana bivuga ko bitigeze bibisaba ko uyu mugore acibwa ibere, nabyo bigasobanurira ubucamanza ko abaganga babyo bakata iri bere, bashingiye ku bihamya bihagije byaturutse mu byavuye mu isuzuma ryakozwe na Dr Kyokunda.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasanze ibi bitaro byombi byarakoze ikosa, rubitegeka gutanga iyi ndishyi, mu gihe umugore wakaswe ibere yisabaga miliyoni 305 FRW. Ibya Kanombe byategetswe kwishyura miliyoni 62.5 FRWF, ibya ‘Faisal’ bikishyura miliyoni 42.5 FRW.

Muri aya mafaranga harimo miliyoni 2 FRW agomba kwishyurwa abunganizi mu by’amategeko b’uyu mugore n’500,000 FRW by’ikurikiranarubanza. Birasabwa kandi 20,000 FRW by’igaragama y’urubanza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *