Ibitaro bya Butaro byorohereza ingendo abarwayi ba kanseri babigana – Dr Habimana

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro bya Butaro ni ibitaro biherereye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru byatangiye gukora mu 2006 bishyira 2007 bitangira bikorera mu Kigo nderabuzima cya Ruhondo, bizanywe na Inshuti mu Buzima (Partners in Health) ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, ariko amazu ibitaro nyirizina bikoreramo yo akaba yaratangiye gukorerwamo muri Mutarama 2011. Ni inyubako zatwaye akayabo ka Miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda.

photos%2f2012%2f01%2fe8ad73f3729e5d30

Ibi bitaro ni ibitaro by’akarere nk’ibindi bitaro byose mu gihugu, ariko byo bikaba bifite umwihariko w’uko byakira abarwayi bafite uburwayi bwa kanseri. Ni ibitaro rero byoherezwamo abarwayi bose baba bafite ikibazo cya kanseri baba bagiye mu bindi bitaro bakitabwaho ku kijyanye n’imiti.

Kugirango bibashe gukora bigira abafatanyabikorwa babigizemo uruhare barimo Guverinoma y’u Rwanda, Partners in Health ifatanya na Kaminuza ya Harvard, ishami ryayo ry’ubuvuzi (Harvard Medical School), Ibitaro by’abagore nabyo biri hafi aho byitwa Brigham and women’s Hospital na Dana-Farber Cancer Institute yo muri Amerika.

img_2024

Dr Habimana Jean Francois Regis wo mu Bitaro bya Butaro yadutangarije ko kuva mu 2013 ibi bitaro bimaze kwakira abarwayi basaga 4000. Yavuze ko aba akibita abarwayi kuko bagenda bagafata imiti ariko ntibavanwe muri porogaramu .

Yagize ati: “ Impamvu mbita ko bakiri abarwayi, nuko, araza agafata imiti n’ibindi ariko ntava muri porogaramu. Nibura twazavuga ko yakize hashize nk’imyaka 5 ubwo burwayi butagarutse .”

img_2066

Yongeyeho ko harimo abakira, hari n’abandi batabasha gukira nk’uko ubundi burwayi bwose bumeze, gusa avuga ko haba hari icyizere ku muntu wabashije kwivuza hakiri kare kuko ahabwa imiti kandi ikamugirira akamaro ariko anongeraho ko kanseri zose atari ko zivurika.

Ibi bitaro nubwo biri mu Rwanda binafasha n’abanyamahanga batari bacye cyane cyane abo mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku kibazo cyo kuba ibi bitaro ari byo byonyine mu Rwanda kandi hari abaturage bashobora gukenera serivisi zabyo baturutse kure nka za Rusizi n’ahandi, Dr Habimana yavuze ko umuntu wese barangiye ibi bitaro bamufasha bakamuvura, ndetse ikiyongereyeho ufite ikibazo cyo kutabona amafaranga yo kuba yakora izo ngendo hari ikigega cyo kubafasha kwivuza kibaha amatike. Ibi ariko bikaba bikorerwa abarwayi bafite ikibazo cya kanseri gusa kuko ibi bitaro byita no ku zindi ndwara nk’iz’umutima n’izindi.

img_2032
Dr Habimana J. F. Regis

Yagize ati: “ Kuri iki gihe biracyahari, wenda mu minsi iri imbere ntibizaboneka, ariko kuri ubu, dukora ku buryo ubashije kwivuza wese azakurikiza gahunda bamuhaye … iba ari gahunda ishobora kumara n’amezi 6 nibura aza kabiri mu kwezi, dukora ku buryo izo nshuro zose azazirangiza .”

Ibi bitaro bya Butaro bifite abaganga bize ubuganga rusange bagera ku 10, abimenyereza bagera kuri bane, aba specialists bagera kuri batatu, abavura indwara z’abana babiri, ushinzwe kubaga uhoraho, n’umu specialist ushinzwe gusuzuma indwara za kanseri (Pathologist). Yavuze ko muri rusange ibi bitaro bifite abaspecialists ku ndwara za kanseri bahoraho bagera kuri batandatu.

img_2091

Kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, abaganga ntibahagije nk’uko Dr Habimana yabisobanuye, aho avuga ko ibitaro nk’ibi byakira abarwayi baturuka mu gihugu hose utavuga ko aba baganga bahagije, gusa ngo hari abaganga bari kwiga kuvura kanseri harimo abari nko muri Tanzaniya na Kenya ndetse no mu Rwanda bakaba baratangiye kubigisha, hakaba hari icyizere ko mu myaka iri imbere ngo iki kibazo kizaba cyarakemutse.

mx_400

mx_620
Perezida Kagame na Paul Farmer washinze Partners in Health hagati iburyo batembera Ibitaro bya Butaro nyuma yo kubifungura

Twababwira ko Ibitaro bya Butaro byafunguwe ku mugaragaro na perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuwa 24 Mutarama 2011, ndetse uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton akabisura mu mwaka wakurikiye wa 2012.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *