Ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi buravuga ko mu byo bwishimira bumaze kugeraho nyuma y’uko MINISANTE ibufashije gukemura ikibazo cy’ingutu bwari bufite cyo guhemba abakozi barenze ubushobozi bwabwo, abenshi muri bo iyi minisiteri igatangira kubahemba bikanagira uruhare mu mpinduka mu mitangire ya serivisi ababigana binubiraga, ari imashini igezweho mu kuvura amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa zari zarazengereje ababigana bari muri zone yabyo n’ahandi, bigatuma bakora ingendo ndende bagana amavuriro yo hanze y’aka karere, bukavuga ko nyuma y’aho iyi mashini ihagereye n’umuganga kabuhariwe mu kuvura izi ndwara, abo imitungo yashiriragaho bajya kwivuza kure batazongera guhangayika.
Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’ibi bitaro Dr Nzaramba Théoneste yavuze ko nyuma y’aho MINISANTE ibafashije gukemura ikibazo cyo guhemba abakozi barenze ubushobozi bwabo cyatumaga badindira mu gushakisha ibindi bikenewe ngo ibitaro bigere ku rwego ababigana badatakaza umwanya n’amafaranga menshi bajya mu bitaro bya kure bashaka Serivisi nyamara bakabonye hafi , inyungu ya mbere ibibonetsemo ari iyi mashini ifasha mu kuvura indwara zo mu kanwa ( Dental chair) iboneka mu bitaro bike cyane mu gihugu,ari mu by’uturere ndetse na bimwe mu byo ku rwego rw’intara, bikaba byararuhuye abo muri iyi zone bajyaga gushaka serivisi zo muri uru rwego ku bitaro bya Kibogora byonyine byayigiraga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,abandi bagakomereza muri CHUB mu karere ka Huye n’ahandi batakazaga byinshi, iki kibazo kikaba cyarakemutse, iby’ingenzi mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa birakorerwa kuri ibi bitaro.
Ati: “Ni imashini y’ingufu yari ikenewe cyane muri ibi bitaro ariko kuko nta bushobozi twari dufite kubera umugogoro wari uturiho wo kwihembera abakozi barenze ubushobozi bwacu, ntitwashoboraga kuyibona kuko ihenze cyane, byatumaga nk’ufite ikibazo cy’amenyo cyangwa izindi ndwara zo mu kanwa wo mu murenge wa Butare cyangwa Gikundamvura wagombaga kuvurirwa hano agataha,avunika ajya mu tundi turere, akahatanga menshi cyane,yaba ay’amatike,ayo kwitunga iyo yagiye atanahazi nta n’uwo ahazi,kumarayo igihe umuryango we udashobora kumukurikirana kandi ibyo agiye gushakayo n’aha yakabihabonye natwe bikatubabaza cyane.’’
Yarakomeje ati: “Byatumaga tugira ikibazo cy’ingutu cya benshi mu boherezwaga iyo kure batajyagayo bamwe bakagana ba magendu ngo babakure amenyo bakanagwayo kubera kumva ko uburwayi bw’amenyo bwose igisubizo ari ukuyakura,amwe abo ba magendu bakayakura bayacikirizamo kandi abayarwaye bashoboraga guhabwa ubundi bufasha butari ukuyakura, abandi bwa burwayi butinze kuvurwa bukabaviramo izindi ndwara na zo zica, mbese cyari ikibazo gihangayikishije cyane ariko ubu cyarakemutse ku buryo n’abaturutse mu tundi turere babimenye kare batangiye kutugana ku bwinshi, byanatumye n’umuganga kabuhariwe mu buvuzi bw’izo ndwara MINISANTE yari imaze kutwoherereza tumubyaza umusaruro ushimishije ari gutanga ubu.’’
Abajijwe icyo bizeza ababagana bafite icyo kibazo ati: “Ikindi cy’akarusho ni uko kugeza ubu,uretse no muri zone yacu,n’ab’ahandi twababwira ko dufite umuganga kabuhariwe mu kuvura izi ndwara n’ubujyanama bwisumbuyeho ku basanganywe ibibazo birenzeho kandi gukora nta bikoresho ntacyo byari kumara ni yo mpamvu na byo twabyihutiye ngo anahabwe ibikoresho bigezweho bimufasha gutunganya ako kazi, cyane ko buriya indwara zo mu kanwa no mu isura ari nyinshi cyane kuruta uko abantu babitekereza,ari ho duhera dushimira cyane MINISANTE,Akarere ka Rusizi na Diyoseze gatulika ya Cyangugu nyir’ikigo uruhare bakomeje kugira mu guhesha agaciro ibi bitaro bikagera ku rwego binogera buri wese ubigannye.
Tukifuza ko n’abandi bakozi basigaye tucyihembera bigatuma hari ibyo tutageraho MINISANTE yabadufasha ikabahemba, ayo twabahembaga akagurwa n’ibindi bikoresho by’ingufu bikenewe no mu bindi bice by’ubuvuzi,abaturage bacu basanzwe banafite ubushobozi buke bw’amafaranga serivisi bakeneye bakazisanga hafi batiriwe bakubita amaguru no kurara rwantambi bagiye kuzishaka kure.’’
Dr Tuyizere Olivier umuganga w’amenyo,izindi ndwara zo mu kanwa n’ibindi bice bigakikije kuri ibi bitaro bya Mibilizi avuga ko n’ubwo abenshi bumva indwara zo mu kanwa bagahita batekereza amenyo gusa,ariko akanwa n’ibice bigakikije ni byinshi kuko uretse ayo menyo harimo n’ibindi bice nk’amatama n’ibice by’amagufa bigize ako gace, ibice biba bifashe amenyo nk’amagufa y’inzasaya zombi n’imikaya ikikije ayo magufa,ururimi,ishinya n’igufa amenyo afashemo, isura n’ibindi bice,akavuga ko indwara zabyo ari nyinshi cyane kuko ibice bitavuwe neza bihereza ibindi bikaba byagera no mu muhogo n’ahandi,utinze kwivuza cyangwa uwivuje nabi akaba yapfa amarabira ari bwo mu giturage batangira kwikoma abaturanyi ngo babaroze, ibyo bice byose, hifashishijwe iriya mashini bikaba bivurirwa muri ibi bitaro, mbere bitarabagaho.
Ati: “Mbere y’uko mpagera nk’umuganga kabuhariwe mu kuvura izi ndwara na mbere y’uko iyi mashini ikaba n’intebe y’abarwayi ihagera,ibyinshi muri ibi bikorerwa hano ntibyakorwaga abafite ibi bibazo boherezwaga ahandi,abo wasangaga amatama yarabyimbye bayirizaho imbyiro ngo barwaye amashamba ba magendu babashuka ngo ni yo babavura nyamara ari indwara z’amatama nk’ibice bikikije akanwa cyangwa se ari ikindi kibazo bikazabaviramo n’izindi zibahitana, ariko kuva muri aya mezi 2 ashize kuko ari yo imaze itangiye gukoreshwa nta muturage ufite ibibazo nk’ibi wo muri Rusizi,Nyamasheke,ahandi muri iyi ntara n’abo mu bihugu by’abaturanyi batugana uzongera guhangayikishwa n’ibibazo nk’ibyo.’’
Avuga ko izifashishwaga mbere zari zishaje cyane ku buryo zitari zigifite ubushobozi bwo gutanga serivisi z’ubuvuzi nk’izitangwa ubu,hakorwaga gusa ibyo gukura amenyo no kuyahoma,ariko nk’ibyo kuyoza cyangwa gufasha mu buvuzi nko kubaga indwara zo mu kanwa ntibyakorwaga uwabaganaga afite ibibazo nk’ibyo yahitaga yoherezwa ku bitaro bifite ibikoresho nk’ibyo bigezweho batagiraga, ariko ubu nk’abageze mu bitaro bya Bushenge na Gihundwe bafite ibyo bibazo bose ibyo bitaro bibohereza aha, na bwo bigatwara make kuruta ko ari abaganaga ibyo bitaro byose uko ari 3 bahitaga boherezwa ahandi,ubu bakaba boherezwa aha i Mibilizi.
Ati: “Byaruhuye abaturage benshi kuko ku munsi dushobora kwakira abarwayi 20 barwaye indwara nk’izo zikaze,ibirenze guhoma amenyo no kuyakura byoherezwaga ahandi ariko ubu n’abarenga abo bafite ibyo bibazo bavuye aho ari ho hose bitabwaho hano bagataha kuko n’abaganga kabuhariwe mu kuvura indwara nk’izi ubasanga mu bitaro bike cyane mu gihugu nubwo kubera imbaraga Leta ishyize muri ubu buvuzi ntekereza ko mu myaka iri imbere bazagenda biyongera, kuko nanjye umwe gusa simpagije muri ibi bitaro.
Nshobora kugira ikibazo ndi jyenyine ibyakorwaga byose bigahagarara ari yo mpamvu hakenewe n’abandi bazobereye muri izi ndwara,bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kuzivura mu buryo bunoze ariko icyizere kirahari ko uko imyaka ishira bazagenda baboneka.’’
Habumugisha Innocent, utuye mu kagari ka Kabagina mu murenge wa Nyakarenzo Bwiza.com yasanze yaje kwivuriza amenyo kuri ibi bitaro yagize ati’’ Yari amaze iminsi andya cyane bikanambuza gukora imirimo yanjye ariko serivisi bampaye nayishimiye rwose kuko bayavuye bitagoranye kandi ngo yari ageze ku rwego rugoye kuko ngo nayatindanye, iyo aba nko mu mezi 3 ashize byari kunsaba kujya ahandi bikanyicira ibindi byinshi kandi ibitaro mbituriye.
Kuba ikibazo cyaturazaga nzira gisigaye gikemukira hano ni ibyo kwishimirwa cyane,icyo dusaba ni uko byakomeza,hakaza n’ibindi bikoresho n’izindi ndwara tujyana ahandi inyinshi zikavurirwa aha, byadufasha cyane rwose cyane muri ibi bihe n’ubukungu bwacu bwifashe nabi kubera ingaruka za COVID 19.’’
Iyi mashini n’ibikoresho byayo byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni zirenga 12 z’amanyarwanda, imaze amezi 3 ihageze ariko imaze amezi 2 itangiye gukoreshwa, ubuyobozi bw’ibi bitaro bukavuga ko,ku bufatanye bw’Akarere, Diyoseze gatulika ya Cyangugu na MINISANTE, uko ingorane zo kwihembera abakozi kw’ibi bitaro zigenda zishira hagurwa ibikoresho nk’ibi bikenewe ngo serivisi zirusheho kunoga n’abakozi bagakorerwa byose bituma batanga serivisi bishimye , kohereza abarwayi ahandi kubera kubura ibikoresho bigezweho bikenewe, mu myaka iri imbere bizaba ari amateka.





4 Responses
Ibitaro bya Mibilizi byagejejwemo imashini n’umuganga kabuhariwe mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa
Birasekeje kubona umwana usoje kwiga ejobundi yishongora, service atanga imaze imyaka irenga 10 ihari kdi ikorwa neza. None ntaramara numwaka akora ngo adahari abarwayi ntibavurwa. Nagaragaze ibikorwa afashe abanyarwanda areke kwitaka ibitariho.
Ibitaro bya Mibilizi byagejejwemo imashini n’umuganga kabuhariwe mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa
Birasekeje kubona umwana usoje kwiga ejobundi yishongora, service atanga imaze imyaka irenga 10 ihari kdi ikorwa neza. None ntaramara numwaka akora ngo adahari abarwayi ntibavurwa. Nagaragaze ibikorwa afashe abanyarwanda areke kwitaka ibitariho.
Ibitaro bya Mibilizi byagejejwemo imashini n’umuganga kabuhariwe mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa
Ariko Sha Olivier, n’akanya urangije nta n’icyo uramenya Koko, urangiye kwivuga imyato utesha agaciro abantu wasanze aho ngo si abaganga?
Nyamara utangiye nabi pe! Nibyiza ko wuzuzanya n’aba therapists usanze aho, mugakora akazi aho gutangira guhangana ukihagera.
You have to appreciate what they did before you, kuko kuba ujendabona wabifashe nk’aho uje nk’umucunguzi.
Ngaho kemura ibibazo byose bya stomatology by’i Mibirizi tizakwemera.
Hahahahahaha
Ibitaro bya Mibilizi byagejejwemo imashini n’umuganga kabuhariwe mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa
Ariko Sha Olivier, n’akanya urangije nta n’icyo uramenya Koko, urangiye kwivuga imyato utesha agaciro abantu wasanze aho ngo si abaganga?
Nyamara utangiye nabi pe! Nibyiza ko wuzuzanya n’aba therapists usanze aho, mugakora akazi aho gutangira guhangana ukihagera.
You have to appreciate what they did before you, kuko kuba ujendabona wabifashe nk’aho uje nk’umucunguzi.
Ngaho kemura ibibazo byose bya stomatology by’i Mibirizi tizakwemera.
Hahahahahaha