abakozi_b_ibitaro_bya_mibilizi_n_abandi_bayobozi_bari_mu_rugendo_rwo_kwibuka.jpg

Ibitaro bya Mibilizi byibutse abarimo abari abakozi babyo n’abarwayi bazize jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Abibukwa by’umwihariko muri ibi bitaro ni abari abakozi babyo 11,abaturanyi babyo 4 n’umurwayi 1, ni bo bamaze kumenyekana biciwemo muri ibi bitaro n’inkengero zabyo muri jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ngo hakaba hari abandi bataramenyekana kugeza ubu, nk’uko bivugwa na Kambanda Fabien wabikoragamo nk’umuforomo, akabivamo yerekeza kuri paruwasi gatolika ya Mibilizi aho na ho yavuye yerekeza muri RDC, akarokoka atyo, akemeza ko haguye abarenze bariya kuko ubukana interahamwe zabicanye bwatumaga kuharokokera bisa n’ibidashoboka.

Muri uku kwibuka kwaranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri ibi bitaro rukagera ku rwibutso rushyinguyemo bamwe mu bo ibitaro byibuka ,ahunamiwe inzirakarengane zirushyinguyemo.

Nyuma y’igitambo cya misa cyatuwe na Padiri Kabanda Fabien, wongeye gusaba abarokotse kudaheranwa n’agahinda k’ibibi byababayeho, bagaharanira kwiyubaka,abinjanditse muri iyo Jenoside na bo bakagira ubutwari bwo gusaba imbabazi abo bahemukiye, aho yanashimiye Leta y’uRwanda iharanira ko ibyabaye bitazagira ahandi bisubira ku isi, Kambanda Fabien wabirokokeyemo, mu buhamya bwe yagarutse ku bugome bwabikorewemo.

Yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi,muri aka gace yatangiye ku wa 8 Mata, ari muri ibi bitaro,akavuga ko nubwo umubare w’ababiguyemo n’inkengero zabyo wose utazwi neza, ariko abahaguye bari mu ngeri 3 ari zo, abari abaganga n’abafasha babo, abarwayi n’abarwaza n’abari babagemuriye, abaturanyi b’ibitaro n’abari bahungiye mu nkengero zabyo, abenshi muri abo bakaba baragiye bajugunywa mu byobo byari byaracukuriwe kuba ubwiherero bw’ibi bitaro bwagombaga gusimbumbura ubwari bushaje, Jenoside iba butaruzura ngo bufungwe,abandi bagwa kuri paruwasi gatolika ya Mibilizi.

Ati: “Tariki yadushegeshe cyane ni iya 20 Mata, kuko ari bwo aba mbere bishwe n’interahamwe zinjiye muri ibi bitaro,jye n’abandi baganga 2 twari kumwe twifugirana muri kimwe mu byumba by’ibitaro,tukajya dusohoka tukavura inkomere zasizwe n’abo bicanyi,tukabikora twihisha kuko natwe twahigwaga cyane, dore ko Jye uwitwa Bandetse wari umucuruzi ukomeye,ari n’umukuu w’interahamwe mu cyari segiteri ya Mibilizi yari yaremeye amafaranga 200.000 y’icyo gihe ku nterahamwe yose izanyica ikamwereka igihanga cyanjye.’’

Avuga ko bakomeje kubaho nabi cyane muri ibi bitaro,kugeza ubwo yabivuyemo yerekeza kuri paruwasi gatolika ya Mibilizi,abonye nta buhungiro buhari, we na bagenzi be bake bafashwa n’abagira neza barambuka berekeza muri RDC, aho yavuye ajya mu ngabo zari iza APR ku rugamba rwo kubohora igihugu,akagaruka asanga ibitaro interahamwe zarabishenye, zarasahuye ibyari birimo byose, birimo ibikoresho byari bigezweho bakoreshaga bavura,ubu akaba akorera mu kigo nderabuzima cya Mushaka.

Ati: “Turashimira mu by’ukuri ubuyobozi bw’ibi bitaro uko bwagiye busimburana nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, uburyo bwitaye ku miryango y’abishwe, haba mu kubavuza, kubarihira amashuri,kubaremera, guha akazi bamwe muri bo n’ibindi n’ubu bugikora,tukabusaba gukomeza kuko ibibazo byo gukemura bigihari.”

Uwari uhagarariye IBUKA muri uyu muhango, Past Bakareke Jean Baptiste, wari wahungiye kuri paruwasi ya Mibilizi mu gihe cya Jenoside,akahaburira ubuhungiro agakomereza muri RDC yiyambukije ubwe yoze, ku bitangaza by’Imana kuko ubusanzwe ngo atari azi koga, akambuka umugezi wa Rusizi abicanyi bamaze kuhamukomerekereza bakamutamo bibwira ko ari burohame ariko Imana ikamwambutsa nk’uko abivuga, na we yashimiye ibi bitaro uburyo byita ku miryango y’ababyiciwemo,agira icyo abisaba.

Ati: “Dushimira cyane ibi bitaro uburyo byita ku barokotse haba mu kubaremera,kubavuza, gufasha abana babo kwiga no kugira abo baha akazi mu buryo bunyuranye, tukabasaba gukomeza kuko hari benshi bagikeneye inkunga yabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.’’

Yakomeje ati: “Hari n’ikindi twifuza. Abarokotse bafite ibikomere byinshi by’ihungabana n’ibyo ku mubiri,kuko hari n’abatabasha kugira icyo bimarira kubera ingaruka basigiwe n’interahamwe, tukifuza ko ugize ikibazo gituma yoherezwa ku bindi bitaro, uko koherezwa byajya byihutishwacyane,akagerayo ku gihe. Basanzwe batwumva, twizera ko n’icyo bazakidukorera.’’

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi, ibi bitaro byahaye umwe wo mu miryango y’aba bibukwa sheki y’amafaranga 500.000 azamufasha gukomeza kwiyubaka, umuganga uhagarariye abaganga n’ubuvuzi muri rusange muri ibi bitaro, Dr Igiramaboko François Régis yihanganisha imiryango y’abo bibuka, avuga ko ibitaro bizakomeza kuyitaho mu buryo bwose bizashobora,anavuga ko ibyo Ibuka yasabye, nubwo babikoraga, bagiye kurushaho.
abakozi_b_ibitaro_bya_mibilizi_n_abandi_bayobozi_bari_mu_rugendo_rwo_kwibuka.jpg
dr_igiramaboko_francois_regis_uhagarariye_abaganga_n_ubuvuzi_muri_rusange_mu_bitaro_bya_mibilizi_aha_sheki_y_amafaranga_500.000_umuryango_w_uwari_umukozi_wabyo_wishwe_muri_jenoside.jpg
dr_igiramaboko_francois_regis_yijeje_imiryango_y_abo_ibitaro_byibuka_kuzayihora_hafi_mu_buryo_bushoboka_bwose.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *