Ibitaro bya Polisi byashyizwe mu maboko ya Minisante byitwa Kacyiru District Hospital

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 26 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, aho bahererekanyaga ibyitwaga Kacyiru Police Hospital, ubu byiswe Kacyiru District Hospital.

Cg-taUwWUAIcLfMNi umuhango kandi wari witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho , Umunyamabanga uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ari nawe wahaye ikaze aba bashyitsi ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri Harerimana mu ijambo rye, yavuze ko muri iri hererekanyabubasha, Polisi y’u Rwanda ishyikirije ibi bitaro Minisante, nayo ikazabiha akarere ka Gasabo, rikaba kandi rigamije kudatatanya imbaraga no kugirango hanozwe iterambere mu buzima kandi ko ubugenzacyaha bwahakorerwaga nabwo buzakomeza kuhakorerwa.

Cg-rKw7WYAADvLs

Iri hererekanyabubasha rikaba ryabaye hagati ya Assistant Commissioner of Police(ACP) Vincent Sano, umuyobozi w’ubukungu muri Polisi y’u Rwanda ku ruhande rwa Polisi , na Dr Jean Pierre Nyemazi, ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri Binagwaho, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku byo yagejeje kuri ibi bitaro n’uburyo byacunzwe neza aho yagize ati:”Mu igenzura ryabaye muri ibi bitaro, twatangajwe n’imicungire myiza yahagaragaye ndetse na serivisi zigezweho zihatangirwa, ibi tugomba no kubisangiza n’ibindi bitaro mu gihugu hose, tuzakomeza rero gukorana na Polisi y’u Rwanda kuko tutazahwema kugira ibyo tuyigiraho.”

Cg--KTgUoAA2sIN

Yavuze ko Polisi izakomeza gukoresha Isange One Stop Center isanzwe ikorera muri ibi bitaro, anavuga ko hazabaho gufatanya mu mikoreshereze ya laboratwari izakusanya ikanabika ibimenyetso by’ibyaha (forensic laboratory) kuko Polisi yamaze kubigiraho ubunararibonye nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa polisi isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *