1775548131730

Ibitero bikomeye bya FARDC n’abambari bayo byibasiye abasivili muri Minembwe na Kalehe

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata ingabo za Leta ya Kinshasa n’abazifasha ku rugamba bagabye ibitero bikomeye byibasiye abaturage b’abasivili mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo.

AFC/M23 mu itangazo yasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya politiki, yavuze ko guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 za mu gitondo, habayeho kurasa ibisasu byarashwe hifashishijwe drones z’intambara, bikaba byibasiye agace ka Mikenke mu misozi ya Minembwe; ahatuwe cyane n’abaturage.

Iri huriro rivuga ko ibyo bitero “byahitanye abantu benshi, bisenya amazu y’abaturage ndetse binica amatungo”, mu gihe imiryango myinshi yo byayisize mu kaga n’agahinda gakomeye.

AFC/M23 ikomeza ivuga ko nyuma y’iminota mike, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 50, ibitero byakomereje mu duce twa Lumbishi, Katale na Tushunguti, muri teritwari ya Kalehe.

Iri huriro rishinja ubutegetsi bwa Kinshasa “kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara”, cyane cyane arengera abasivili, rikavuga ko ibi bikorwa bifatwa nk’ibyaha bikomeye.

Mu butumwa bwayo kandi AFC/M23 yahamagariye Abanye-Congo ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga gukurikirana no kwamagana ibyo yise “ibyaha bikorerwa abaturage b’inzirakarengane.”

Ku rundi ruhande, iri huriro ryatangaje ko ryiteguye gukomeza kurinda abaturage, rikoresheje uburyo bwose bushoboka, mu rwego rwo guhangana n’ibyo ryise ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kwibasira abasivili.

AFC/M23 yatangaje ibi, mu gihe amakuru avuga ko ku wa Mbere tariki ya 6 Mata ingabo zayo zigaruriye uduce twa Bishaka, Chambombo, Katale, Kafufula, Katanga na Kaziba two muri Groupement ya Ziralo muri Kalehe; nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *