Minisitiri w’ingabo wa Israel Beny Gantz yatangaje kuri Twitter ko ibitero kuri Gaza byatanze “umusaruro wa gisirikare ukomeye”. Ni nyuma y’aho agahenge katangiye kuva ku masaha y’igicuku cyo kuwa Gatanu. Hahagaritswe imirwano yo kurasanaho ibisasu imaze iminsi 11 isize abantu barenga 240 bafpuye, benshi ni abo muri Gaza. Abanyapalestina bahise bisuka mu mihanda ya Gaza aka gahenge kagitangira, mu gihe abakuru ba Hamas baburiye ko intoki zabo “zikiri ku mbarutso”. Israel na Hamas byombi biravuga ko ari byo byatsinze imirwano. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Ibitero kuri Gaza byatanze umusaruro wa gisirikare ukomeye- Gen Gantz wa Israel
Ni ryari abatuye isi bazareka kurwana bagakundana nkuko Imana yaturemye ibidusaba?Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera defense budget,bakiga kurwana,bagakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.