Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yagaragaye ateruye uruhinja rumwe rwarokotse mu bana batandatu bavukiye mu muryango umwe mu karere ka Ngororero, ubwo bibasirwaga n’ibiza.
Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023 yateje ibiza birimo inkangu yubitse inzu y’umuryango wa Birikunzira Frodouard na Nyirandagijimana Alphonsine, yica abana babo batanu.
Mu bana batandatu bari barabyaranye, Birikunzira na Nyirandagijimana basigaranye gusa uru ruhinja rw’amezi ane y’amavuko mu buryo batabona uko basobanura.
Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, Jeannette yasuye abagizweho ingaruka n’ibi biza mu karere ka Ngororero, agera ku irerero ry’abana riri mu murenge wa Ngororero ryashyizweho kugira ngo ryunganire abana b’ababyeyi bavanwe mu byabo. Yicaranye n’aba bana, baraganira.
Hamwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, Jeannette yaganiriye kandi n’abavanwe mu byabo n’ibiza bacumbikiwe kuri Paruwasi Gatolika ya Rususa, ibyo akaba yabikoze ateruye uru ruhinja Birikunzira na Nyirandagijimana basigaranye, cyane ko na bo bari bahari.
Uruzinduko rwa Jeannette rukurikiye urwo Perezida Paul Kagame yagiriye mu karere ka Rubavu tariki ya 12 Gicurasi 2023. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza, abizeza ko Leta izakomeza kubafasha.



