Ibuka isanga urubanza rwa Barahira na Ngenzi rukwiye kwihutishwa kuko nta mpamvu yo gutinda

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rw’abantu babiri bashinjwa uruhare muri Jenoisde yakorewe Abatutsi biteganyijwe ko rutangira kuri uyu wa kabiri mu Bufaransa rwari rukwiriye kwihutishwa kuko hari ibimenyetso simusiga bishinja aba bagabo nk’uko byatangajwe na perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu.

Urubanza rwa Octavien Ngenzi w’imyaka 58 na Tito Barahira w’imyaka 64, bombi bakaba barahoze ari ba burugumesitiri b’iyahoze ari Komini Kabarondo, ruratangirira mu rukiko ruburanisha ibyaha bikomeye rwa Paris guhera kuri uyu wa 10 Gicurasi ruzasozwe kuwa 01 Nyakanga.

13699491561
Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu

Perezida wa Ibuka yavuze yagize ati: “Hashize igihe kirekire dusaba ko aba bagabo bazanwa imbere y’urukiko. None ubwo bigiye kuba turasaba ko urubanza rwakwihutishwa. Nta mpamvu yagombye kubaho yo kurukereza mu by’ukuri cyane ko n’ibimenyetso bibashinja bihari birenze ibihagije.”

Yakomeje asaba ko urubanza rwaba mu mucyo, aho yizera ko kuburanisha aba bagabo byoroshye kuko ngo iyo bataba ba burugumesitiri nta bwicanyi buba bwarabaye aho bayoboraga.

Aba bagabo bombi babaye ba birugumesiti hagati yo mu 1977 kugeza mu 1994 bashinjwa uruhare muri jenoside n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

1462833477ngenzi-barahira

Bashinjwa kuba baragize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Kabarondo muri Mata 1994. Bombi bahunze mu 1994.

Ku giti cye, Ngenzi ashinjwa kuba yararebereye iyicwa ry’abantu bagera ku 1,200 bari mu kiliziya. Mbere y’ifatwa rye muri Mata 2013 afatiwe I Toulouse mu Bufaransa nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, Tito Barahira yari yarahinduye amazina ye yiyita Barahirwa. Octavien Ngenzi we yafashwe mu 2010 afatiwe ku Kirwa cya Mayotte.

Igihugu cy’u Bufaransa gicumbikiye abantu bakurikiranweho uruhare muri jenoside benshi bazwi kurusha ibindi bihugu mu Burayi. Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye avuga ko kwizera ubutabera bw’u Bufaransa ku bibazo birebana na jenoside kwaba ari nko kwigiza nkana.

Bamwe mu bantu bari mu Bufaransa bakurikiranweho uruhare muri jenoside harimo nka Agatha Kanziga, umugore wa perezida habyarimana, Sosthene Munyemana bahaye izina rya “Umubazi wa Tumba”, na Dr Eugene Rwamucyo ukekwaho uruhare muri jenoside mu majyepfo y’u Rwanda.

Minisitiri Busingye avuga ko hakiri kare kugira icyo uvuga kuri uru rubanza rugiye gutangira, bikaba byaba byiza gutegereza uko ruzagenda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *