Ibuka yanenze u Buholandi bwanze kohereza abakekwaho uruhare muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ibuka, ryanenze Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi ku kuba yaritambitse iyoherezwa mu Rwanda ry’abantu babiri bakurikiranweho uruhare muri jensoide.

Ibuka ishinja Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi gusaba minisiteri y’ubutabera y’iki gihugu guhagarika icyemezo yari yafashe cyo kohereza mu Rwanda Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Twari twanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’igihugu cyo gusiza inzira ngo abakekwa boherezwe mu Rwanda, ariko twatengushywe bikomeye n’uku kugerageza bitunguranye kw’abashinga amateka kwivanga mu bibazo bireba ubutabera”, uwo ni Umuyobozi wa Ibuka, Prof. Jean-Pierre Dusingizemungu ubwo yaganiraga na The New Times dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Gatatu.

arton78587

Umuyobozi wa Ibuka yakomeje avuga ko ibihugu byateye imbere byakagombye kuba intangarugero mu bijyanye n’ubutabera, ariko ngo iyi mikorere y’abagize inteko ishinga amategeko ikaba ishobora kubangamira itangwa ry’ubutabera. Dusingizemungu ariko na none yavuze ko Ibuka yanejejwe no kuba u Buholandi bwahagaritse kohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri jenoside mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zoherezaga mu Rwanda ukekwaho kuyigiramo uruhare wahabaga.

Uyu Leopold Munyakazi wabaga muri Amerika akaba yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, akaba ashinjwa gutegura, gushishikariza abaturage kwica no gukora jenoside mu 1994 .

Hagati aho, umuyobozi wa Ibuka yasabye leta y’u Rwanda kwegera itsinda ryaturutse mu Buholandi riri gusura u Rwanda muri iki gihe bakarimenyesha ukuri. Yavuze ko ubucamanza n’ubushinjacyaha by’u Rwanda byita ku manza z’aboherejwe mu Rwanda bakekwaho uruhare muri jenoside mu buryo bwubahiriza amahame mpuzamahanga. Iri tsinda rero ngo rikaba rigomba kugaragarizwa ibimenyetso.

Intumwa nyinshi zo mu kanama ngishwanama ku butabera no ku iyubahirizwa ry’amategeko zavuye mu Buholandi ziri mu Rwanda aho zaje zitabiriye inama y’iminsi 2 ifite insanganyamatsiko mu rurimi rw’Icyongereza igira iti: “Together for a participative and affordable justice”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo, Twese hamwe tugire uruhare mu butabera kandi butugereho.

Siebe Riedstra, Umunyamabanga Mukuru muri minisiteri y’umutekano n’ubutabera mu Buholandi, akaba ari nawe ukuriye itsinda riri mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo kugeza igihe ngo minisitiri ubishinzwe iwabo azahera igisubizo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Iyamuremye na Mugimba babana n’imiryango yabo mu Buholandi. Muri Nyakanga, urukiko rwo mu Buholandi rwategetse ko aba bagabo boherezwa kuburanira mu Rwanda, aho rwanzuye ko byaba byiza abakekwa baburaniye aho bakoreye icyaha.

Urukiko rukaba rwarasanze nta mpamvu ifatika y’ubwoba aba bagabo bagaragazaga bw’uko batahabwa ubutabera bukwiye baburaniye mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *