Iburasirazuba: Hatowe abayobozi 1400 basimbura abeguye n’abegujwe mu nzego z’ibanze

Sangiza iyi nkuru

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2019 mu Ntara y’Iburasirazuba habaye igikorwa cy’amatora yo gusimbuza bamwe mu bayobozi batowe muri 2016 mu matora ya komite z’imidugudu, abagize njyanama n’abagore n’urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga .

Bamwe mu batowe bagiye begura ku myanya yabo abandi bakeguzwa kubera amakosa arimo imikorere mibi.

Abaturage barishimira ko umuyobozi ukora nabi asimbuzwa hakajya mu buyobozi umuyobozi urangwa no gukorera mu mucyo.

Umuturage utuye mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu babwiye Bwiza.com ko bishimiye ko umuyobozi udakora neza yeguzwa abaturage bagatora umuyobozi uzabafasha kugera ku iterambere bifuza.

Yagize ati: “Ubu tumaze gutora umuyobozi mushya w’umudugudu wacu bitewe nuko uwatuyoboraga yakoze amakosa yatumye asabwa kwegura nubwo we yavugaga ko yabikoze ku bushake ,umuturage bigaragara ko ariwe ufite ijambo niba umuyobozi akora nabi akavaho na bagenzi be basigaye bazakora neza kuko babonye ko udakora neza nta mwanya agomba kugira mu buyobozi ,natwe twiteguye gufatanya n’abayobozi bacu kubaka igihugu cyacu.”

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, Frank Kayiranga, yabwiye Bwiza.com ko abagombaga gusimbuzwa barenga 1400 mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba.

Yagize ati: “Byari biteganyijwe ko mu turere twose hatorwa abantu 1400 dukurikije imibare twari dufite ,kandi amakuru twahawe n’abakorerabushake bacu nuko igikorwa cyagenze neza nta mbogamizi bahuye nazo kuko abaturage bitabiriye baranatora .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *