Ibyabaye ku mugore warongowe n’abagabo 2 bo mu bihugu bitandukanye ni agahomamunwa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe usanga abantu benshi bashakisha uburyo bwo koroshya ubuzima cyane cyane mu bijyanye n’inkundo, hari n’abo usanga babikomeza akenshi aribo biturutseho kandi bakabikora bazi ko bashyizemo ubwenge bwinshi.
Dore uko byagendekeye umucuruzikazi wo mu gihugu cya Mali, witwa Maà¯mouna Traoré usanzwe amenyereweho gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho yakoreraga mu bihugu birimo Côte d’Ivoire, Burkina-Faso ndetse na Guinée.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore yari amaze imyaka isaga 14 ashakanye n’umugabo mu gihugu cye banabyaranye abana 5, ingeso rero ntiyaje kumukundira ahitamo gushaka n’undi witwa Bakary Diaby, wo muri Côte d’Ivoire aho yakoreraga ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Uyu mugore yakoze ubukwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013 n’umugabo we wa 2 mu kindi gihugu ndetse abantu benshi bakabwitabira kuko yari abukoranye n’undi muntu uzwi cyane mu gace ka Adjamé.
Mu minsi micye ishize, nibwo uyu nyirakazihamagarira yasabye umugabo we agahushya k’amezi 2 ngo ajye gusura umuryango we n’ababyeyi muri Mali, mu gihe ariko uyu mugabo nta makuru arambuye ku mugore we yari afite, yaramwemereye aragenda asubira muri Mali ku mugabo we wa mbere ariko ntiyamusangayo.
Bitewe n’uko yari yaramuburiye irengero mu myaka igera kuri 4, yari ishize, uyu mugore yakiriwe n’abandi bo mu muryango w’umugabo kuko uwo mugabo yari yarashatse undi mugore nyuma yo kubura uyu wari waramutaye.
Uyu mugore bamubajije icyatumye ajya mu mahanga agatinda, yasobanuriye umuryango ko yari yarashatse umugabo aho mugihugu yari yaragiyemo ndetse yongeraho ko ari bwo buryo bwonyine bwashobokaga yari yabonye yakoresha kugira ngo akore bizinesi ze mu kindi gihugu atuje kandi afite umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore yamaze kumva ko umugabo we yamaze gushaka undi no kwiyakira ku byamubayeho, abumba umunwa aracemerwa kuko nta n’ubundi busobanuro yagombaga gutanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *