Kuri uyu wa kane, Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza zo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi rwatangiye kumva Ubushinjacyaha busobanura inyandiko yabwo itanga ikirego mu rubanza buregamo Bernard Munyagishari. Uyu akaba ashinjwa kuba yari umuyobozi w’Interahamwe ndetse mu byaha aregwa bw’ubwicanyi hakaba harimo icy’uko hari umugore yaciye ibere akariha imbwa.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko bufite abatangabuhamya bemeza ko Munyagishari yari Umuyobozi w’Interahamwe, ko yatanze amabwiriza ndetse na we akiyicira abatutsi, ndetse akagira uruhare mu ishingwa rya bariyeri.
Jean Bosco Mutangana usanzwe ufatanya na Bonaventure Ruberwa mu guhagararira Ubushinjacyaha muri urwo rubanza ariko akaba ari we wari ubuhagarariye mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, yabwiye Urukiko ko barega Munyagishari ibyaha by’ubwicanyi no kurimbura imbaga nk’ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Ibyaha barega Munyagishari ngo binemezwa n’abatangabuhamya bagera kuri 25 bari muri dosiye yashyikirijwe urukiko, gusa bamwe mu bo Ubushinjacyaha bwifashishije inyandiko mvugo y’ubuhamya bwabo mu gusobanura imiterere y’ikirego, bahuriza ku mazina ya bamwe mu bo bavuga ko uregwa ari we wabishe, ndetse bakanahuriza ku bikorwa bimwe na bimwe mu bigaragazwa nk’ibigize ibyaha.

N’ubwo Ubushinjacyaha bwirinze kugira Umutangabuhamya buvuga mu mazina kuko Urukiko rutarafata umwanzuro ndakuka ku buryo bwo gucungira umutekano ababisabye, umwe muri bo avuga ko yari Interahamwe ahahoze ari ku Gisenyi, akemeza ko Munyagishari ari we wari ubayoboye, akanavuga ko aho yari atuye hari hatuye abatutsi 20 kandi ngo bose barishwe.
Umutangabuhamya uvuga ko yari inshuti ya Munyagishari ndetse barananywanye, yavuze ko yamubwiye ngo bajyane kwica Abatutsi muri Komini Mutura, bageze i Nyamyumba bahasanga ababikira barabica, barakomeza bageze kuri Komine Rwerere bahasanga abandi bantu, maze umugore umwe muri bamukata ibere Munyagishari ariha imbwa bifashishaga mu guhiga Abatutsi.
Undi mutangabuhamya avuga ko yabonye Munyagishari atwaye Tagisi (Taxi) yari yambuye ababikira bo ku Kivumu ayipakiramo imirambo, ndetse ngo yamubonye yica umupadiri, aho yabanje kumukuramo inkweto, akamuha isuka ngo yicukurire icyobo maze bakamushyiramo bakamutaba bageza mu ijosi Munyagishari agahita amukubita isasu.
Uwo mutangabuhamya yemeza ko aho bashyiraga abo bishe hitwaga muri “Commune Rouge” (Komini y’umutuku) hakaba mbere hari hari irimbi risanzwe. Ngo hari abo Munyagishari yabaga yiciye aho, abandi akabicira ahandi.
Umutangabuhamya wahawe izina rya ‘MDA’ ku mpamvu z’umutekano we asobanura ko yiboneye Munyagishari yica Mukamudenge, Padiri, ndetse n’Umuryango w’abantu 12. Uwo mutangabuhamya avuga ko kuri Sitade Umuganda, Munyagishari yahavugiye ijambo avuga ko bari guhisha inzoka, kandi ngo umugambi ari ukubica atari ukubagirira impuhwe.
Undi mutangabuhamya Ubushinjacyaha bwagarutseho ni uwemeza ko Munyagishari yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa Machine-Gun (Mitrailleuse), akavuga ko ibikoresho bifashishaga mu kwica ari imihoro, imbunda na gerenade, ndetse ngo muri Gisenyi ubwicanyi bwatangiye ubwo Munyagishari yari amaze kuba umuyobozi w’Interahamwe.
Undi mutangabuhamya avuga ko Munyagishari yatoje Interahamwe zigahita zijya kwica abatutsi ahitwa i Kibirira, bakahasahura, bagahita bagaruka i Gisenyi, akavuga ko yamwiboneye avuga ko nta mututsi ukwiye kubacika, maze agategeka ko hashyirwaho bariyeri.
Uwo asobanura uruhare rwa Munyagishari mu gutanga intwaro, uruhare mu kujya kwica ahandi hatari muri Gisenyi n’uruhare mu kujya gushinga bariyeri ahantu hatandukanye. Uwo mutangabuhamya ni na we wemeza ko icyo gihe hatishwe abatutsi gusa ko ahubwo hishwe n’abahutu benshi batemeraga ibyo Munyagishari avuga.
Benshi mu Batangabuhamya Ubushinjacyaha bwavuze, bahuriza ku kuba Munyagishari ari we wishe arashe Karimunda Augustin, hakaba n’abahuriza ku rupfu rwa Rutaganda Caca, Semucyo n’umugore we, urwa Munyampeta, ndetse n’urwa Kanzayire Solange bose bishwe na Munyagishari ubwe.
Undi mutangabuhamya asobanura neza uburyo azi Munyagishari kuva mbere, akavuga n’uburyo mu 1982 yateye umwanda inda bakamufunga, nyuma y’urupfu rwa Habyarimana akaza kuba umuyobozi w’Interahamwe, ndetse ngo yari afite imyenda ya gisirikare n’imbunda, akavuga ko yakoranaga bya hafi na Col.Anathole Nsengiyumva.
Ubwo Ubushinjacyaha bwamaraga gusobanurira Urukiko imiterere y’ikirego cyabwo, Munyagishari yazamuye ikiganza, ahita asaba ko Umwanditsi w’Urukiko yandika ko ajuririye ibyemezo bitesha agaciro ubusabe bwe yari yatanze ubwo iburanisha ryasubukurwaga nk’uko tubikesha Radio 10.
Ubwo busabe ni ubw’uko Urukiko rwamufata nk’udafite abunganizi n’ubwo iruhande rwe hari hicaye babiri, ndetse no kuba yajya anasemurirwa inyandikomvugo z’amaburanisha.
Urukiko rwasubitse iburanisha, rikazasubukurwa kuwa 21 Werurwe 2016 saa ine za mugitondo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


