Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Uganda burateganya gukuraho ibyaha byose bwashinjaga General Edward Kalekezi (Kale) Kayihura wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi kugeza mu mwaka w’2018.
Ibi bizakorwa mu rwego rwo gutegura uburyo yazajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’umusirikare muri Kanama 2023. Ubusanzwe ntibishoboka ko umusirikare ajya mu kiruhuko mu gihe ubutabera burimo kumukurikirana.
Kumukuraho ibi byaha birashingira ku isezerano Perezida Yoweri Museveni yahaye abatuye mu karere ka Kisoro (iwabo wa Kale) ubwo bamutakambiraga mu gihe cyo kwiyamamaza muri Mutarama 2021.
Birashingira kandi ku busabe bw’umuhungu wa Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, wibukije se ko Gen. Kale yarwaniye igihugu, agira uruhare mu kukibohora, bityo ko ababariwe yakwikosora, akagororoka.
Gen. Kayihura kuva mu 2018 ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Uganda mu gihe yayoboraga Polisi ndetse no gushimuta abantu. Ibi byiyongera ku bihano yafatiwe na Leta zunze ubumwe za Amerika, zimushinja guhohotera ikiremwamuntu.


