Fidel Castro wayoboye CUBA yari Umukuru wâIgihugu wa mbere warambye ku ubutegetsi ku Isi , kandi yari perezida uruta abandi mu myaka, naho leta zunze umwe zâAmerika zagerageje kumukuraho birananirana. Ni umwe mu bakuru bâigihugu bahanganye kandi basuzugura Amerika ku buryo bugaragara. Fidel Castro yivugiye ko yarokotse imfu zisaga 600 zâabashakaga kumwirenza.
Fidel Castro ni umwe mu bareberwagaho mu gukora politike yâimpinduramatwara y’igi communiste, Castro yavutse mu 1926, avukira mu muryango w’umutunzi Angel MarĂa Bautista Castro Argiz. Yari afite ubutaka bwinshi ariko aba umuntu uharanira impinduka amaze kubona ubudasa buri hagati y’ubuzima bwe bwiza n’abandi benshi b’abakene. Fidel Castro yiyemeje gukuraho ubutegetsi bwa Batista, bwari bwaramunzwe na ruswa, gufata ibintu bukabyoroshya no kuba harimo ubusumbane bukabije hagati yâabakire nâabakene . Cuba yari icyanya cy’abatunzi bashaka kwinezeza, ikaba yari iyobowe nâabantu bakunze kuvugwaho imikorere mibi : Uburaya, folode n’ibiyobyabwenge. Castro na bagenzi be baharaniraga ampinduka, bateguye intambara y’abarwanyi bari mu misozi ya Sierra Maestra. Ku itariki ebyiri z’ukwezi kwa Mbere 1959, igisirikare cy’abarwanyi binjiye umujyi wa Havana. Castro yaratsinze, Batista arahunga, Cuba ifatwa na leta nshyashya, irimwo umunya Argentine Ernest “Che” Guevara. Abayobora Cuba bemeye kuzasubiza ubutaka abanyagihugu no kurwanira uburenganzira bw’abakene. Ariko haciye igihe gito, leta yashyizeko ubutegetsi bw’ishyaka rimwe, abantu benshi bashyirwa mu magereza, inkambi no ku mirimo nsimburagifungo nk’imfungwa za politiki. Ibihumbi by’abantu byahunze igihugu. Castro yashimangiye gahunda muri Cuba. Icyo gihe yagize ati: “Nta communisme cyangwa Marxism, ariko hari demokarasi irimo bose hamwe n’uburenganzira rusange mu butunzi busaranganyijwe neza.” Mu 1960, Fidel Castro yahaye igihugu amashyirahamwe yose yari afitwe n’Abanyamerika. Mu kuyisubiza mu maboko yâAbanya-Cuba , Amerika yahise ifatira ibihano iki gihugu. Castro yavuze ko agomba kwiyegereza aba Soviet hamwe n’umukuru wabo, Nikita Khrushchev, naho hariho abavugaga ko yinjiye muri Soviet mu gushaka kwihimura kuri Amerika ndetse no kugaragaza amatwara ya communisme. Icyabiteye icyo ari cyo cyose, cyatumye Cuba iba mu matwara ya communisme, ihinduka isibaniro ryâurugamba rwiswe Itambara y’Ubutita (Guerre Froide). Mu kwezi kwa Kane 1961, Amerika yagerageje gukuraho leta ya Castro mu gushinga igisirikare kigizwe n’Abanya-Cuba bahunze ngo batere Cuba. Ku nkombe za Bay of Pigs, abasirikare ba Cuba basubije inyuma icyo gitero, bicamo benshi banafata mpiri abagera ku 1000. Muri uko gutsinda abari bashyigikiwe nâAmerika , Fidel Castro yasaga n’usize amaraso ku izuru ry’igihugu cy’igihangange, kandi nticyari kuzamubabarira. Haciye umwaka, indege z’Amerika z’iperereza zasanze ibisasu bya misile by’aba Soviet biri mu biri muri Cuba, mu gihe hari hitezwe intambara ikomeye y’ibitwaro bya Kirimbuzi. Perezida wa Amerika, John Kennedy yagize ati: “Ahantu hatandukanye hari ibisasu bitegurwa muri kiriya kirwa cyafashwe bugwate. Intego ya biriya bikorwa si iyindi atari ukugaba ibitero by’intwaro kirimbuzi ku gice cy’uburengerazuba bw’Isi.” Ibihugu by’ibihangange byarebanye ay’ingwe, ariko umukuru w’Igihugu cyâUburusiya, Khrushchev ni we wemeye bwa mbere, akura missile muri Cuba, Amerika nayo yemera gukura rwihishwa intwaro zayo muri Turkiya. Ibihugu byishyize hamwe bya Soviet byashyize amafaranga menshi muri Cuba, isukari yatunganyirizwaga muri iki gihugu iba nyinshi, amato yabo akuzura ibyambu bya Havana azanye ibikenerwa byinshi ngo bagire imfabusa ibihano by’Amerika. N’ubwo yafashwaga n’aba Soviet, Castro yagaragazaga ko Cuba ntaho babogamiye. Ariko kandi yagize aho ahagarara, cyane cyane muri Afurika, ahashyira abasirikare bâigihugu cye bo gufasha abarwanyi b’aba ‘Marxistes’ bari muri Angola na Mozambique. Muri icyo gihe kandi mu myaka y’1980, politike y’Isi yarahindukaga. Iki kandi cyari igihe cya Mikhail Gorbachev, ‘Galsnost na Perestroika’, biza kugira ingaruka mbi ku mpinduka za Castro. Abarusiya bahise bahagarika imfashanyo yabo kuri Cuba mu kwanga gusubira kugura isukari yayo. Mu gihe ibihano by’Amerika byari bikiriho kandi imfashanyo y’aba Soviet yarahagaritswe, byahise bigaragagaza ibura ry’ibyakenerwaga hamwe n’amasoko atagira ibicuruzwa muri Cuba. Kwihangana kwaragabanutse mu gihe imirongo y’ababaga batondeye ibyo kurya yagumye kuba minini. Igihugu Fidel Castro yita icya mbere giteye imbere ku Isi, mu cyasubiye inyuma mu buryo bugaragara. Hagati y’imyaka y’1990, benshi mu Banya-Cuba bari bamaze kurambirwa. Ibihumbi n’ibihumbi bafata inzira y’amazi bajya i Florida gushaka ubuzima bwiza. Benshi batwawe nâamazi ariko cyari ikimenyetso cy’uko batagifitiye icyizere Castro. Kuvurwa neza ku buntu ndetse kuri buri wese, kandi urugero rw’abana bapfa bakiri bato muri Cuba rwanganaga no mu bihugu by’ibihangange byo ku Isi. Aha bigaragaza ko abaturage bari bafite bimwe mu by’ibanze mu buzima. Mu myaka yakurikiye, Castro yabaye nk’uwibagiranye. Mu 1998, Papa Jean Paul II yasuye Cuba, ibintu bitari gushoboka mu myaka itanu yabanjirije bitewe n’uko CUBA yari ibanye nâibindi bihugu, kuko yarebanaga ay’ingwe nâibihugu byâibihangange. Icyo gihe Papa yiyamirije Cuba kubera uburyo uburenganzi bwâikiremwamuntu bwahonyorwaga, kimwe mu bintu byakuriyeho ikizere bikanakoza isoni Castro imbere y’ibitangazamakuru byo ku Isi. Fidel Castro yashinze ubwoko bwihariye bwa politike y’igi communiste mu birwa bya Caraibe, mu myaka ye ya nyuma ku butegetsi, yagerageje kuyihindura, ashyiraho buke buke uburyo bufunguye. Ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa 7, 2006, hasigaye iminsi mike ngo agire imyaka 80, Castro yahaye ubutegetsi by’agateganyo murumuna we Raul. Icyo gihe Castro yari mu bihe bibi by’uburwayi ariko Cuba yagumye ihakana ko arwaye kanseri itazakira kandi mu kwa Kabiri 2007, murumuna we Raul ni bwo yavuze ko ubuzima bwa Castro burimo buragenda neza. Mu kwezi kwa Kabiri 2008, Castro yamenyesheje ko adashobora gukomeza kuba Umukuru w’Igihugu n’Umukuru w’Ingabo. Mu rupapuro rwasohotse mu kinyamakuru cya leta, yavuze ati: “Baba mbeshye nemeye kongera kuyobora , kandi numva umubiri wanjye utabishobora. Kwaba ari ukwibeshya nemeye inshingano zinsaba gukora cyane no kwitanga kandi numva umubiri wanjye utabishobora.” Kuva icyo gihe Fidele Castro ntiyasubiye kujya ahagaragara, ahubwo ajya yandika nyandiko zigashyirwa mu binyamakuru bya leta gusa. N’ubwo byari bimeze bityo, bamwe mu Banya-Cuba bamubona nka Dawidi washoboye guhangana na Goliath, ari yo Amerika. Kuri bo Castro yari Cuba, Cuba nayo yari Castro Nyuma yâurupfu rwe, abayobozi batandukanye bamwise intwari yaharaniye ukwishyira ukizana. Hari byinshi bitandukanye yakwibukirwaho, birimo ibi 10: 1. Ni uwa gatatu ku Isi mu bayoboye igihe kirekire Castro ari ku rutonde rwâabayobozi bategetse mu bihugu byabo igihe kirekire, babiri bamuri imbere bakaba ari umwamikazi Elisabeth II uyobora u Bwongereza guhera muri Gashyantare 1952. Umwami Bhumibol Adulyadej wa Thailand, witabye Imana mu Kwakira 2016 ayoboye imyaka 70. Fidel muri Nyakanga 2006 ni bwo yatangaje ko agiye guha ubuyobozi murumuna we Raul Castro kubera uburwayi. 2. Yashyizeho agahigo kâimbwirwaruhame ndende Castro yitabye Imana afite umwanya mu gitabo cyandikwamo uduhigo, Guinness Book of Records, aho yavuze imbwirwaruhame ndende mu Muryango wâAbibumbye, yamaze amasaha ane nâiminota 29, icyo gihe hari ku wa 29 Nzeri 1960. Ni nawe wavuze imbwirwaruhame ndende muri Cuba, ubwo hari mu nteko rusange yâIshyaka ryâaba- Communiste mu 1960, yo ikaba yaramaze amasaha 7 nâiminota 10. 3.Yarokotse abagambiriye kumuhitana inshuro 634 Uyu mugabo wabaye Minisitiri wâIntebe na Perezida wa Cuba, yivugiye ko yarokotse imigambi yâabashakaga kumwivugana inshuro 634, inyinshi muri zo bikavugwa ko zabaga zapanzwe nâUrwego rwâIperereza rw’Amerika, CIA. Harimo aho byavugwaga ko hari ubwo yaterwaga ibinini birimo uburozi, isegereti irimo ubumara, ibifwera bishobora guturika, imyambaro cyangwa bakamutega agafu bisiga karimo ubumara bushobora kumupfura ubwanwa bwose, mu rwego rwo kugambirira kumutesha ikuzo mu gihe kumwica binaniranye. Castro ubwe yigeze kuvuga ati “Iyaba kurokoka ubwicanyi bwateguwe byabarwaga nkâigikorwa Olempiki, nagombaga kwegukana umudali wa zahabu.ââ 4.Ubwanwa bwe bwari ikirango gikomeye Castro ntiyajyaga abura ubwanwa ku mubiri we kandi yari afite impamvu zihariye zituma bimera bityo, kuko bwari burenze kuba ikimenyetso cyâindwanyi ikomeye. Yigeze kuvuga ati âIyo ubaze iminota 15 ukoresha wogosha ubwanwa buri munsi, ni iminota 5000 uba utakaje mu mwaka uri kwiyogosha.ââ Icyo gihe Castro yongeyeho ko we yifuza gukoresha icyo gihe akora indi mirimo ifite akamaro aho kugikoresha ku bwanwa. 5. baruwa yatumye atandukana nâumugore we Castro yaje gushyingiranwa na Mirta Diaz Balart, umukobwa wo mu muryango wâabaherwe wari ufitanye isano na Fulgencio Batista wayoboye Cuba kuva mu 1933 kugeza mu 1940, ari nawe waje guhirikwa ku butegetsi na Fidel Castro mu 1959. Baje kubyarana umuhungu witwa Fidelito mu 1949, gusa Mirta yasabye gatanya ubwo Castro yari muri gereza. Castro yaje kwandikira abagore babiri amabaruwa yâurukundo, harimo iyâumugore we Mirta nâindi yari yageneye undi mugore witwaga Natalia Revuelta. Ayo mabaruwa araguranwa buri umwe ahabwa iyari igenewe mugenzi we, n’ubwo nyuma Revuelta yatangaje ko umuyobozi wa gereza Castro yari afungiyemo yaba ari we wapanze ibusanywa ryayo. 6. Yabyaye abana batanu, bose amazina akabanzirizwa na âAâ Castro bivugwa ko yabyaye abana umunani, barimo umuhungu mukuru Fidel Castro Diaz-Balart yabyaranye nâumugore wa mbere, uwa kabiri Dalia Soto babyarana abahungu batanu bose bafite amazina atangirwa na âAâ. Yari afite nâundi mwana wâumukobwa yabyaye hanze witwa Alina Fernandez, aza gutoroka Cuba mu 1993 aho yavuye mu gihugu yigize nkâumukerarugendo, yerekeza Miami aho yanengeye Castro ku mugaragaro. 7. Castro yayoboranye abaperezida icyenda b’Amerika Perezida Fidel castro yabaye ku butegetsi adacana uwaka na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko icyo gihugu ku buyobozi bwe, zagize abaperezida icyenda, umwe atorwa akarinda avaho Castro agasigara. Bagiye basimburana kuva kuri Eisenhower kugeza kuri Bill Clinton, n’ubwo bitaburaga kuvugwa ko CIA iba icura imigambi yâurudaca yo kumwivugana, hakaba harimo nâimyaka isaga 40 igihugu cye cyabayeho ku bihano cyafatiwe nlAmerika, birimo ibyâinkunga nâikumirwa ryâingendo, bikaba byari bitangiye koroshywa na Barack Obama usoje manda. 8. agize umwihariko wo gutumura isegereti Castro yamenyekanyweho cyane gutumura ibitabi birebire bizwi nka âCigarsâ mbere yâuko abizibukira ahagana mu 1985. Ubwo yabazwaga ku ngaruka mbi ashobora guhura nazo bitewe no kunywa itabi, yarasubije ati âIkintu cyiza kiruta ibindi wakora ni uguha aka gakarito kâamatabi umwanzi wawe.ââ 9. Ubre Blanca: Inka yasize amateka Inka yahawe izina rya Ubre Blanca, ikaba yari umwe mu mishinga ya Castro, yaciye agahigo ku Isi mu gutanga umukamo mwinshi ku munsi, aho yashoboraga gukamwa litiro 110. Iyo nka kimwe nâubuhinzi bwa kawa nâimishinga inyuranye yo kuhira, bifatwa nka bimwe mu byifashishwaga mu icengezamatwara ryo gutanga icyizere cyâimpinduka mu bukungu nâubuhinzi bwâicyo gihugu, ahagana muri za 80. 10. Yesheje umuhigo mu guca ubujiji Castro mu Nteko Rusange yâUmuryango wâAbibumbye mu 1960, yavuze ko agiye guca ubujiji bwo kutamenya gusoma no kwandika mu mwaka umwe, aho yifashishije abarimu, akoresha ubukangurambaga binyuze mu bakozi bose nâabandi bantu basaga 100 000 ngo bigishe abandi. Ibyo byahise bigabanya igipimo cyâabatazi gusoma no kwandika muri Cuba, kuva kuri 23 ku ijana kigera kuri 4 ku ijana. Ubwo Fidele Castro yapfaga yashimagijwe n’abategetsi bakomeye Castro yapfuye mu ijoro rya tariki ya 25 Ugushyingo 2016, byumvikana mu itangazo Perezida Raul Castro yanyujije kuri televiziyo y’igihugu ariko ntiyatangaza icyamwishe. Perezida wâInama Nyobozi yâAfrika Yunze Ubumwe, Nkosazana Dlamini Zuma, kuri Twitter, ati: âComanda Fidel Castro yari umurevolisiyoneri nyakuri. Yafashije Afurika nâibindi bihugu biri mu nzira yâamajyambere kwibobohora no gutera imbere.â Umuryango âNelson Mandela Foundationâ wohereje ubutumwa bwâakababaro, unatangaza ifoto ya Nelson Mandela afatanye ku rutugu na Fidel Castro. Naho uwari Perezida, Jacob Zuma yashimiye cyane Fidel Castro uruhare yagize mu ntambara yo kurandura politiki yâivanguramoko âApartheidâ muri Afrika yâEpfo. Ati: âIntambara yacu yo kwibohora yayigize iye. Yashishikarije abaturage ba Cuba kudutera ingabo mu bitugu.â Perezida Hage Geingob wa Namibia, na we kuri Twitter, ati: âUmurage wa revolisiyo yâumuvandimwe wacu Fidel Castro uzahoraho muri Namibia iteka ryose.â Abantu ibihumbi nâibihumbi bakomoka muri Cuba bakoze imyiyerekano yo kwishimira urupfu rwa Fidel Castro mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida, mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe zâAmerika. Miami ni ho hatuye abantu benshi bakomoka muri Cuba bahungiye muri Leta Zunze Ubumwe zâAmerika. Perezida watowe wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, we yanditse akantu kagufi gusa ku rubuga rwe Twitter, ati: âFidel Castro yapfuye.â Naho Perezida Barack Obama mu itangazo, ati: âAmateka ni yo azacira urubanza Fidel Castro.” Uwari Umunyamabanga Mukuru wâUmuryango wâAbibumbye, Ban Ki-moon, aho yari mu ruzinduko mu gihugu cya Turkmenistani, yafashe ijambo, ati: âKu butegetsi bwa Perezida Castro, abaturage ba Cuba bateye imbere cyane mu burezi, gusoma no kwandika, ubuzima nâubuvuzi. Ndizera ko Cuba izakomeza kujya imbere mu mpinduka nâiterambere rirambye.â Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela yatangaje ko yavuganye na mugenzi we wa Cuba, Raul Castro, amubwira ko yifatanije nâabaturage ba Cuba, abategetsi ba Venezuela n’inshuti magara za Cuba. Minisitiri wâintebe wa Espagne, Mariano Rajoy yohereje ubutumwa bwâakababaro, avuga ko Fidel Castro azahora mu mateka. Mugenzi we wâUbuhinde, Narendra Modi, na we yatangaje ko Fidel Castro ari umwe mu bantu bâimena bo mu kinyejana cya 20. Yanditse ku rubuga rwe Twitter, ati: âAbaturage bâUbuhinde bunamiye inshuti magara.â Perezida wâUnama yâUbutegetsi yâUbumwe bw’Uburayi, Jean-Claude Juncker yavuze ko: âIsi ibuze umuntu wari urugero ku bantu benshiâŚumurage we uzacibwa urubanza nâamateka.â Perezida Enrique Pena Nieto wa Mexique na we yashyize ubutumwa bwe ku rubuga rwe Twitter, ati: âUrupfu rwa Fidel Castro ruranshenguye. Yabaye icyitegererezo mu kinyejana cya 20.â Uwari Perezida wâUbufaransa, Francois Hollande, aho ari mu nama muri Madagascar, yavuze ko Fidel Castro yabaye âUmunara mu kinyejana cya 20.â Yasabye ko Cuba ihanagurwaho ibihano byose yafatiwe. Perezida Vladimir Putin wâUburusiya yise Fidel Castro âIcyitegererezo mu gihe kirekire kandi ko yabaye inshuti nyanshuti yâUburusiya.â Perezida Xi Jinping wâUbushinwa, ati: âUmuvandimwe Castro azabaho ubuziraherezo.â Umushumba wa kiliziya gatulika ku Isi yose, Papa Fransisko yohereje telegaramu avuga ko asaba âNyagasani ngo amuhe iruhuko ridashira.â Ibitazibagirana nkâubuhanga bwa Castro Fidel Castro yanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo Ku itariki ya 26/09/1960 Fidel Castro yavuze ijambo mu nama rusange yâumuryango wâabibumbye (UN), ryashimangiye ubwenge, ubuhanga mu kuvuga nâimbaraga zâumubiri yari afite. Yashimangiye uburenganzira bwâumuturage ku butaka nka rimwe mu mahame yâibanze igihugu cye kigenderaho. Agitangira ijambo yabanje kuvuga ko aragerageza kuvuga bike, ntawakekaga ko ageza ku masaha ane nâiminota 48. Atangira yagize ati: âN’ubwo batuvugiraho ngo tuvuga umwanya munini, nabizeza ko mvuga bike nkwiye kuvuga. Ndanavuga nitonze kugira ngo norohereze abasemuraâ. Abasemuraga ariko bashobora kuba ari bo babonye akazi gakomeye uyu munsi. Yarabanje afata umwanya uhagije anenga uburyo itsinda ryaturutse muri Cuba ryakiriwe nabi i New York muri iyi nama ya UN, ko ritacumbikiwe ahakwiye, ritarindiwe umutekano kandi rititaweho nkâabandi. Yavuze ko bibabaje kuba bamwe mu bavuye muri Cuba baracumbikiwe muri za âlodgesâ aho gushyirwa muri hoteli nkâabandi. Castro yarakomeje avuga birambuye cyane ku mpinduramatwara (revolution) ya Cuba yari yagezweho mu kwezi kwa Mbere 1959, ari na we uyiyoboye. Avuga agaya cyane Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nâuko zitwaye zirwanya iyo mpinduramatwara. Yanenze Amerika kuba yarafashije Fulgencio Baptista wari ku butegetsi ariko Castro na bagenzi be bakamutsinda.Yarongeye ajya ku byo Cuba imaze kugeraho mu iterambere nâimibereho yâabaturage nyuma yo kugera ku mpinduramatwara n’uburyo babereye urugero ibindi bihugu by’Amerika yâepfo. Fidel Castro ntiyihanganiye ibyo yafashe nkâagasuzuguro kâibihugu biyoboye Isi Castro yavuze ku bushyamirane bw’Amerika nâUburusiya bwari bukomeye, nâimpamvu Cuba ihitamo gukorana nâUburusiya kuko ari igihugu cyubaha ubutegetsi nâabaturage ba Cuba.Yavuze uburyo Amerika ifasha abanyagitugu, ahereye kuri Fulgenico Batista yari aherutse guhirika, yemeje ko Amerika ifasha Perezida Mobutu Sese Seko wa Zaire kubera inyungu ivana mu mutungo kamere wâicyo gihugu. Yavuze ko Amerika idashyigikiye impinduramatwara ya Patrice Lumumba kuko yashakaga ubwisanzure nâiterambere rikwiriye rya Zaire, ibi yabyise ubukoloni. (Umwaka wakurikiyeho mu 1961, Lumumba yarishwe). Fidel Castro yavuze ko politiki ya Amerika nâinshuti zayo ku Isi igamije inyungu no gutegeka uko Amerika ishaka, agenda atanga ingero mu bihugu binyuranye ku migabane y’Amerika mu majyepfo na Afurika uko byari byifashe icyo gihe. Mu ijambo rye yibanze ku kunenga politiki y’Amerika n’inshuti zayo ku Isi. N’ubwo yari amaze amasaha hafi atanu avuga, asoza yagize ati: âMuri make, twebwe abavuye muri Cuba turi muri iyi nama, twamaganye ubucakara bwâumuntu ku wundi muntu, no kubyaza inyungu ibihugu bikennye bikorwa nâibihugu bikoloni. Fidel Castro Castro afite amateka yihariye kandi maremare , bitoroshye kuyavuga ngo uyarangize kurikije nâibyamuranze. Ni umwe mu ba perezida bihariye ku matwara ahanini yari ashingiye kwishyira ukizana ku igihugu cye, atitaye kuri ba bagashakabuhake n’ubwo yagiye ategwa imitego myinshi yo kumuhitana.
Fidel Castro kandi yahanganiye no muri muri Afurika

Ku butegetsi bwa Castro, Cuba yageze kuri byinshi.





2 Responses
Ibyaranze Fidel Castro wakoze mu ijisho ry’Amerika, kuvuga ijambo amasaha 7, akarokoka imfu zisaga 600
Uyu Castro yari umunyamabi menshi ntago byari kumuhira… Love Rwanda,USA& Israel.
Ibyaranze Fidel Castro wakoze mu ijisho ry’Amerika, kuvuga ijambo amasaha 7, akarokoka imfu zisaga 600
Uyu Castro yari umunyamabi menshi ntago byari kumuhira… Love Rwanda,USA& Israel.