Ibyari ibirori by’ubukwe byavuyemo icyunamo nyuma yo kwiyahura k’umukwe

Sangiza iyi nkuru

Ibirori by’ubukwe by’uwitwa Swadiku Abbas w’imyaka 50 n’umugore we mushya witwa Elieth Rwegashora w’imyaka 40 batuye ku muhanda wa Zenze muri Kiseke, Ilemela, Mwanza muri Tanzaniya, byahindutsemo icyunamo nyuma y’uko umukwe yiyahuye amasaha make mbere y’ibirori .

Nk’uko itangazo rya Polisi ya Tanzaniya ryagejejwe ku itangazamakuru ku wa Gatandatu rivuga, ibi ngo byabaye ku ya 17 Ukuboza 2022, nyuma y’uko abageni bombi bari basezeraniye ku musigiti wa Swadikul Amiin.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa polisi mu karere ka Mwanza, ngo ibirori bya Wilbroad Mutafungwa byagombaga kubera muri Mtena B Hall byahagaritswe n’abashyitsi biganjemo bene wabo n’inshuti bamaze kugera mu byicaro byabo nk’uko iyi nkuru dukesha The Citizen ivuga.

Ati: “Nyuma yo gusezerana ku ya 17 Ukuboza, aba bombi babanaga, byari byitezwe ko bazakira abashyitsi babo muri salle ya Mtena B, ariko kugeza saa yine z’ijoro, umukwe yari atarahagera kandi ubwo ni bwo bene wabo batangiye kugira impungenge, ”

Yongeyeho ati: “Ahagana mu ma saa 11h45 babonye amakuru avuga ko Swadiku Abbas yimanitse mu nzu ye. Abapolisi bageze aho bahasanze urwandiko rurimo gukoreshwa mu rwego rw’iperereza”.

Ntiyatangaje byinshi kuri urwo rwandiko bakuye ku murambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Sekou Toure ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *