Umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ibyo bemeranyijeho nyuma yo guhurira mu biganiro bitaziguye byabereye muri Qatar.
Impande zombi zari zimaze ibyumweru bibarirwa muri bitatu ziri mu biganiro zahurijwemo n’ubwami bwa Qatar; mu rwego rwo gukemura amakimbirane yatumye zisanga mu ntambara zirimo kuva mu Ugushyingo 2021.
RDC biciye mu itangazo ryashyizweho umukono na Papy Mbuyi Kanguvu ukuriye intumwa zayo zayo zari zagiye gushyikirana na M23, yavuze ko ibiganiro by’impande zombi byabaye “mu mudendezo ndetse bikaba byubaka.”
M23 na yo yasohoye itangazo nk’iri ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki.
Impande zombi zemeje ko hari ibyo zemeranyijeho, mu gihe amakuru yavugaga ko ibiganiro zarimo byamaze guhagarara nyuma yo kunanirwa kumvikana ku ngingo zirimo kuba Leta ya Kinshasa yarekura abarenga 700 ifunze ibashinja kuba bafite aho bahuriye n’inyeshyamba.
Mu byo impande zombi zemeranyije nk’uko Kinshasa na M23 babyemeje, harimo “guhagarika imirwano by’ako kanya, kureka gukoresha imvugo z’urwango n’iz’ibikangisho” ndetse no guhamagarira amoko yose y’abanye-Congo kubahiriza ziriya ngingo.
Leta ya RDC na M23 kandi na bo ngo bemeranyije ko bagomba gushyira mu bikorwa biriya biyemeje, ari na byo “bizaca inzira y’ibiganiro byubaka mu rwego rwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere.”
Ibiganiro impande zombi zemeranyije ko zigomba gukomeza ngo bigomba kwibanda ku mpamvumuzi y’ibibazo biri muri RDC ndetse n’uko byakemuka, mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka nyinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibiganiro by’i Doha kandi byasize abayobozi bo ku ruhande rwa Leta bemeye ko bagomba kubahiriza ibyo bumvikanye mu gihe ibiganiro bizaba biri kuba, kugeza birangiye.
Impande zombi zemeranyije ingingo zirimo guhagarika imirwano, mu gihe ingabo za Leta n’iza M23 kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru zarimo zirwanira mu bice birimo ibya Teritwari ya Walikale.
Amakuru kandi avuga ko M23 yatangiye kongera ingabo mu birindiro byayo biri hafi ya Walikale-Centre; ibikekwa ko yaba ifite gahunda yo kwisubiza uyu mujyi yavuyemo mu kwezi gushize.


