Ibyerekana ko raporo za Loni ziba zigamije guteza amakimbirane hagati y’Abanyafurika aho gukemura ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Raporo ebyiri ziheruka za Loni zikwiye kwitabwaho kubera amasano ateye amatsiko zihuriyeho. Mu by’ukuri, usibye kuba zidasohorwa ngo zishyirwe ku mugaragaro uko zakabaye, hejuru ya byose, usanga zikubiyemo n’amakuru ashobora guteza amakimbirane hagati y’ibihugu by’ibituranyi ku mugabane wa Afurika, aho umuntu yakwibaza niba atari cyo kiba kigenderewe.

Muri raporo iheruka yiswe iy’ibanga, ibinyamakuru ariko bikaba byarashoboye kuyibonaho, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zavuze ko zifite ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rw’abasirikare b’u Rwanda mu bitero byinshi byibasiye abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru.

Raporo yagize iti: “Ingabo z’u Rwanda, haba ku buryo bumwe cyangwa ubundi zifatanyije n’abarwanyi ba M23, zagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ndetse no ku birindiro bya FARDC.”

Ni raporo yarushijeho kuzamura amakimbirane hagati y’ibihugu bibiri bituranye muri Afurika yo hagati kandi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba: u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ikigaragara ni uko abayobozi b’ibi bihugu byombi bahisemo gushyigikira diplomasi no gukomeza kungurana ibitekerezo bayobowe na Angola kugira ngo babone igisubizo cy’iki kibazo kitoroshye.

Igitangaje ariko, ni igihe bimwe mu bikubiye muri iyi raporo byatangiriye gukwirakwizwa hirya no hino. Ni nyuma y’aho nyuma y’imyaka 22, abaturage ba Congo bagaragaje uburakari mu myigaragambyo ikomeye isaba ingabo za Loni (MONUSCO) kubavira mu gihugu, Umuryango w’Abibumbye ugahita utangira gutegura raporo, ishobora gutwika akarere, ku cyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Ni ikintu umuntu ureba kure atabura kubonamo ko bwari uburyo bwo gushaka kuyobya uburari no kwerekeza amaso y’Abanyekongo ku Rwanda kugirango barekere aho gukomeza kwibasira MONUSCO hatitawe ku ngaruka byagira ku mubano w’ibihugu byombi.

Indi raporo y’Umuryango w’Abibumbye iteye amakenga na none mu kandi karere ko muri Afurika ntabwo itandukanye cyane n’iyi yakozwe ku Rwanda na RDC kandi nayo ishobora kurushaho guhungabanya umubano w’ibihugu by’ibituranyi.

Na none, iyo raporo yitwa iy’ibanga kandi yashyizweho umukono n’impuguke za Loni.

Iyi raporo igonganisha ibihugu bya Mali na Mauritania, aho ivuga ko Ingabo za Mali zifatanyije n’abasirikare b’uruhu rwera (bivugwa ko ari abacanshuro b’Abarusiya) bagize uruhare mu iyicwa ry’abasivili 33 barimo Abanya-Mauritania 29 n’Abanyamali bane.

Muri iyo raporo ya Loni, havugwa ko kajugujugu yari irimo abo basirikare b’Abazungu ari yo yagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Iyi raporo na yo ikaba yarasohotse mu gihe hasanzwe umwuka mubi hagati ya Mali na Mauritania kubw’ibibazo bisanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse byanatumye rimwe na rimwe abayobozi babyo bahura bakaganira kugirango bahoshe urwikekwe rukomoka ku bugizi bwa nabi bwakorewe abaturage ba Mauritania muri Werurwe bugashinjwa ingabo za Mali.

Iyi raporo y’impuguke za Loni ikaba isa nk’iyari igamije kumena amavuta mu muriro kandi raporo nk’izi zigaragara muri Afurika gusa, cyane cyane iyo raporo zivugwa ko ari ibanga kandi itangazamakuru runaka rishobora kuzigeraho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibyerekana ko raporo za Loni ziba zigamije guteza amakimbirane hagati y’Abanyafurika aho gukemura ibibazo
    Izo raporo iyo zisohotse,abo zireba bakora iki? Niba baceceka,bafite inyungu zabo bwite. Ibihugu bikize ni urugendo bishobora kuba byaragenze igihe kirekire. Niba abanyafrika twumva ko tugomba gutega akanwa gusa tugatamikwa,nimureke nyine twirengere ingaruka.

  2. Ibyerekana ko raporo za Loni ziba zigamije guteza amakimbirane hagati y’Abanyafurika aho gukemura ibibazo
    Izo raporo iyo zisohotse,abo zireba bakora iki? Niba baceceka,bafite inyungu zabo bwite. Ibihugu bikize ni urugendo bishobora kuba byaragenze igihe kirekire. Niba abanyafrika twumva ko tugomba gutega akanwa gusa tugatamikwa,nimureke nyine twirengere ingaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *