Ibyiza 5 byo gusomana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Gusomana cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni ngombwa. Nubwo usanga hari abantu badakunda gusomana, iki gikorwa kibanziriza igikorwa nyir’izina ni ingenzi kuko kigira umumaro mu gutegurana no gutuma imibiri irushaho gukenerana.
Hano hari imwe mu mimaro yabashijwe kwegeranywa mu rwego rwo gusangiza abakunzi ba bwiza.com ibyiza byo gusomana cyane cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

  1. Byongera ububobere bwo mu gitsina cy’umugore

Iyo abantu bari mu gikorwa cy’urukundo biba ngombwa ko basomana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gikorwa cyo gusomana rero akenshi kibanziriza igikorwa nyirizina, gituma umugore agira ubushake bwinshi bigatuma agira ububobere bwinshi byo mu gitsina(amatembabuzi), ibi nabyo bigatuma umugabo akora igikorwa bitamugoye.

  1. Bituma umugabo arushaho kugira ubushake no gufata umurego

Uko umugore akenera gusomana nka kimwe mu bimufasha kwitegura kwakira umugabo, no ku mugabo ni uko. Ibi bifasha umugabo kwinjira mu gikorwa nyirizina mu buryo bw’intekerezo bityo igitsina cye kikarushaho kugira umurego nabyo bikamufasha mu gikorwa.

  1. Bivanaho uburangare

Iyo umwe mu bari gukora imibonano mpuzabitsina arangije, habaho kumva ubushake yari afitiye uwo bari kumwe bugabanutse.
Gusomana rero bituma hatabaho kurangarira mu bindi no kumvusha uwo muri kumwe ko ukimuri iruhande.

  1. Bituma mwongera gukenerana mu gihe kitarambiranye

Aha cyane cyane ni ku ruhande rw’umugabo kuko iyo arangije mbere y’umugore akiryamira akarekera aho nta n’igitekerezo ashobora kongera kugira vuba. Gusomana rero bituma umugabo yongera kugira ubushake ndetse igitsina kikongera gufata umurego mu gihe kitarambiranye ndetse n’umugore ntahite agabanya ubushake tari afitiye uwo bari kumwe.
Kugabanya ubushake k’umugore, bituma na bwa buhehere yari afite mu gitsina bwongera kugabanuka bityo bikaba byaza kongera kugora umugabo mu gihe we yongeye kubishaka umugore byamuvuyemo.

  1. Ikimenyetso cy’icyizere n’urukundo ku bashakanye.

Gusomana ni ikimenyetso cy’ubwizerane hagati y’abashakanye kuko umuntu atapfa gusoma buri wese.
Gusomana ku bashakanye rero, bituma barushaho kumva bari kumwe ndetse bikanongera ibyishimo mu muryango.
Nubwo umugore wawe cyangwa umugabo wawe yama ateye ku buryo butaberanye no gusomana, ibi bituma icyizere hagati y’abashakanye ndetse n’ibyishimo bikiyongera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byamaze kumvikana hejuru, gusomana biganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina kuko bituma habaho kwiyumvanamo no gukenerana kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri bityo bikaba byemewe gusa ku bashakanye babyemerewe n’amategeko kugira ngo bitabagusha mu cyaha cy’ubusambanyi cyangwa n’izindi ngaruka zirimo no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutwara inda zitateganyijwe n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *