jad20260402-ass-rwanda-itw-kagame-3-scaled-a5ad5_copy_1000x864

Ibyiza Perezida Kagame abona mu bufatanye bw’u Rwanda na AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda na AFC/M23 bitangiriye kugirana ubufatanye mu by’umutekano, imipaka y’u Rwanda isigaye itekanye.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Jeune Afrique.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangaje ko u Rwanda na AFC/M23 bisigaye bifatanya mu by’umutekano bijyanye no kuba impande zombi zihuriye ku kurengera Abatutsi n’andi moko ahirwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame ubwo yabazwaga niba buriya bufatanye busobanura ko u Rwanda rukorana na M23, yagize ati: “Ingamba z’ubwirinzi zishatse gusobanura iki? Zisobanuye ko ari ukurinda ubutaka bwacu hamwe n’imbibi zacu ku buryo nta watugirira nabi, bisobanuye ko hari uburyo bwinshi burimo gukoresha ibikoresho byacu bya gisirikare, kohereza ingabo zacu n’ibindi.”

Yakomeje agaragaza ko niba kurinda imbibi z’u Rwanda bisaba ko umwanzi warwo ahunga akajya mu bilometero 10, ibyo ari cyo ingamba z’ubwirinzi zivuze.

Ati: “Muri make, ntabwo mbona ikintu kitumvikana. Niba kurinda imbibi zacu bisaba ko umwanzi aguma mu bilometero 5, 10, 20 kure yazo, ibyo ni ingamba z’ubwirinzi.”

Perezida Kagame kandi yabajijwe niba ubwo M23 yarafataga Goma imipaka y’u Rwanda yarahise itekana, asubiza ko ari ko bimeze.

Ati: “Nta gushidikanya. Abantu babyemera cyangwa se batabyemera, mu bijyanye n’umutekano, ni ibintu byigaragaza. Muri make, imipaka yacu ihana imbibi na RDC iratekanye.”

Muri Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yafashe Goma, nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryarimo FARDC, FDLR, Wazalendo, SADC n’abacanshuro b’abazungu.

Kuva icyo gihe ririya huriro ryafashije Abanyarwanda barenga 7,000 bari barafashwe bugwate na FDLR gutahuka mu gihugu.

AFC/M23 kandi yashyikirije u Rwanda abarwanyi batandukanye ba FDLR, barimo na Gen. Ezechiel Gakwerere wari umunyamabanga w’uriya mutwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *