Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Donatile Mukabarisa asanga ibyo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakoze nta n’inyamaswa yatinyuka kubikora kuko birenze ubwenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside, wabereye mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, ahashyinguye abasaga ibihumbi 4 by’inzirakarengane.
Muri uyu muhango, Hon. Mukabalisa yagize ati” ibyo abakoze Jenoside bakoze, nta nyamaswa yatinyuka kubikora, nta nyamaswa irya uruhinja, ariko bo barabishe.”
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Depite Donatile yagaragaje uruhare abicanyi bagize mu kugambirira gutsemba Abatutsi, aho babakoreraga ibikorwa by’iyicarubozo ku buryo bw’indengakamere.

Ni muri urwo rwego Depite Donatile yasabye abaturage bo muri uyu murenge n’abanyarwanda bose muri rusange, kuba hafi y’abacitse ku icumu no kubahumuriza cyane cyane muri ibi bihe cyo kwibuka.
Yasabye kandi Abanyarwanda guharanira kugira ubutwari nk’abapfuye bari bafite kuko bagerageje kwirwanaho bakanamenerwa amaraso.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umurenge wa mugina uri mu cyahoze ari Komini Mugina, ubu uherereye mu karere ka Kamonyi, waguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 5, urwibutso rwa Mugina rukaba rushyinguyemo abasaga ibihumbi 4, kuri uyu munsi hakaba hanashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri y’abagera kuri 11.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


