Ibyo bakora byose ntituzarambirwa-Ingabire Victoire avuga ku rupfu rw'umuyoboke we

Sangiza iyi nkuru

Victoire Ingabire uyoboye ishyaka rya FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yababajwe n’urupfu rwa Syridio Dusabumuremyi wari umuhuzabikorwa w’ishyaka, aha ubutumwa abamwishe bamuteye ibyuma n’ubwo bataramenyekana.

Victoire yavuze ko Dusabumuremyi yishwe n’abantu babiri bamusanze mu kazi bamutera ibyuma nyuma gato ya saa tatu y’ijoro ry’uyu wa 23 Nzeri mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe.

Yavuze ko ibyo bakorerwa byose batazarambirwa kuko impamvu yabo ari nziza.

” Undi muntu ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe atewe ibyuma. Impamvu yacu ni nziza kandi ntabwo tuzarambirwa ibyo bakora byose.” Victoire Ingabire kuri Twitter.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwamaze gufata babiri bakekwaho gukora iki cyaha kandi iperereza rikaba rigikomeje.

Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/2019/09/24/umuhuzabikorwa-wishyaka-rya-ingabire-victoire-yishwe-ateraguwe-ibyuma/

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *