Mu gihe kingana n’imyaka itatu umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yamaze abana na Zari mu nzu, batarakora ubukwe cyangwa ibindi birori byo kumwerekana mu muryango nk’umugore we, yabimukoreye mu mashusho y’ndirimbo .
Ni indirimbo ‘Iyena’ Diamond yakoranye na Rayvanny, bombi bakorera umuziki mu nzu iwutunganya ya Wasafi. Amashusho yayo agaragaza Diamond yasezeranye na Zari imbere y’Imana bahuje inshuti n’abavandimwe.
Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma yaho Zari afashe umwanzuro wo kurekana na Diamond ku mpamvu yise izubuhehesi, iyi ndirimbo ikaba isa nije mu rwego rwo kwiyibutsa ibihe byiza bagiranye ubwo bari bakibana.
Hashize amezi ane Zari atandukanye na Diamond, bigaragara ko impande zombi byagoranye kubyakira dore ko Diamond we kuva batandukana yahise yiyegereza Hamisa Mobetto wanamubyariye.
Mu biganiro Zari agenda agirana n’ibitangazamakuru binyuranye avuga ko yakundaga Diamond ku buryo budasanzwe n’ubwo yaje kumuhemukira akamuca inyuma.

Kanda Subscribe kuri iyi channel ujye wibonera amakuru agezweho muburyo bw’amashusho








