Ibyo gushaka kwiyicisha inzara Gen Bosco Ntaganda yabiretse

Sangiza iyi nkuru

Hari hashize ibyumweru bibiri Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’ inyeshyamba za CNDP mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa ubu ufungiye muri gereza ku rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu mujyi wa Hague, mu Buholandi ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara, amakuru ariho ubu akaba ari ay’uko yabiretse.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko Bosco Ntaganda yari yatangiye iyo myigaragambyo ashaka kugaragaza uburyo afunzwe nabi, ko atanahabwa umurenganzira bwo gusurwa n’umuryango we.
Uyu musirikare yari yarahawe akazina ka The Terminato, kubera ibikorwa bibi ashinjwa by’ubwicanyi n’ibindi mu Burasirazuba bwa Congo.
Umunyamategeko wunganira Ntaganda, Me Stephane Bourgon niwe watangaje ko umukiriya we yongeye kurya by’umwihariko ko n’umugore we bazabonana muri iki cyumweru.
Yagize ati: “I bintu bimeze neza n’umugore we azaba ari mu mujyi i Hague ku wa kane, bazabonana ahantu hiherereye, nibyo Ntaganda yifuzaga”.
Ibyaha bigera kuri 18 Ntaganda ashinjwa birimo kwica no kugerageza kwica, kugaba ibitero ku basivile, gufata ku ngufu, gukoresha abasivile ibyaha by’ubucakara, kwangiza ibikorwa by’abantu no kubafata ku ngufu, gukoresha ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina, gushyira abana bato mu gisirikare bari munsi y’imyaka 15 bagakoreshwa mu ntanbara n’ibindi byaha birimo kwica, gutoteza no gutegeka abantu kuva mu byabo.

ntaganda
Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi wa CNDP

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *