Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Umunyapolitiki Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’ umukandida ku mwanya wa Perezida w’ u Rwanda ntatsinde, akiyamamariza ari umukandida wigenga mu matora y’ abadepite ntatsinde, yatangaje ko yashinze ishyaka rya politiki avuga ko riharanira iterambere ry’ Abanyarwanda, kuri ubu avuga ko yabivuyemo.
Yavugaga ko ishyaka rye ari iry’Iterambere ry’Abanyarwanda “Parti du Progress du peuple Rwandais”, ashimangira ko arimo kurishakira ibyangombwa, ariko ubu ngo yahisemo kubivamo.
Mu ibaruwa yashyize ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeli 2019, Mpayimana yavuze ko ikibazo cy’imisanzu yagombaga kuva mu barwanashyaka, aricyo kibaye intandaro yo kubivamo.
Yagize ati “Abanyarwanda benshi bakeneye abayobozi benshi beza kurusha uko bakeneye amashyaka menshi, bakeneye kandi icyungura ubukungu bwabo kurusha ikibasaba imisanzu ya hato na hato.”



