Gen. Salim Saleh amazina ye nyakuri ni Caleb Akandwanaho, yavutse ku itariki ya 14 Mutarama 1960, ni umujyanama wa mukuru we Perezida Museveni mu bya gisirikare ndetse akanaba Minisitiri wa Leta ushinzwe ibigo by’imari biciriritse (Microfinance).
Mbere y’ibyo byose, Gen Salim Saleh ni umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare cya Uganda (UPDF), yarwanye intambara zo kubohora igihugu, bayobowe na mukuru we ari we Perezida Museveni wafashe ubutegetsi mu 1986.
Mu 1976 ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko, Salim yatorotse ikigo cy’amashuli yisumbuye “Secondary School in Masaka” ahita ajya mu mutwe w’inyeshyamba wa FRONASA (Front for National Salvation) wari uyobowe na Museveni, umutwe wari ufite intego yo kurwanya ubutegetsi bwari buriho bwa Idi Amin.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Salim Saleh yafatiye imyitozo ya gisirikare muri Mozambique hamwe na Fred Gisa Rwigema ndetse na Museveni, bakabifashwamo na Samora Machel, umusirikare w’urugamba wa Mozambique waje no kuba perezida wa mbere w’iki gihugu nyuma yaho kiboneye ubwigenge.
Mu mwaka w’1978 nibwo FRONASA yishyize hamwe n’indi mitwe y’inyeshyamba zarwanyaga Idi Amin, yitwa UNLA. Iki gihe batewe ingabo mu bitugu n’ingabo za Tanzania bararwana urugamba rw’amasasu kugeza ubwo bafataga Kampala tariki ya 11 Mata 1979, basaba Idi Amin guhunga.

Dail monitor, ikinyamakuru cyo muri Uganda gitangaza ko Saleh muri iyo ntambara yagizwe platoon commander mu karere ka Moroto, muri urwo rugamba niho Salim yatangiye kumenyekanira nk’umusirikare ushoboye.
Nyuma Salim Saleh yaje gukomereza mu ngabo za NRM (National Resistance Army), barwana intambara ikaze yiswe “Busy War” iyi niyo yaje kurangira Museveni afashe ubutegetsi mu 1986, Salim akaba yarayoboye urugamba mu mujyi i Kampala irafatwa.
Nyuma yaho perezida afatiye ubutegetsi, Salim Saleh yakomeje kuyobora ingabo ku rugamba ubwo bari bahanganye n’imitwe y’inyeshyamba mu Majyaruguru ya Uganda.
Mu ntambara ya kabiri ya Congo, Salim Saleh wari uyoboye ingabo za Uganda, yagiye ashinjwa na Loni gusahura umutungo wa Congo, ashinjwa gucukura amabuye y’agaciro. Leta ya Uganda yateye utwatsi ibyo Salim yashinjwaga.
Mu mwaka wa 2005, Lt Gen Salim Saleh yari umwe mu basirikare bari barangije mu kigo gishya cya gisirikare (New Uganda Senior Command and Staff College), ishuli riri i Kimaka muri Jinja. Ubwo yari arangije amasomo ni nabwo perezida Museveni yamuzamuye mu ntera amwambika ipeti rya Gen Major.
Salim Saleh yabaye umudepite, aba umujyanama wa Perezida Museveni mu bya gisirikare,… ubu akaba ari umwe mu bashoramari bakomeye kandi bafite ijambo muri Uganda.
Salim Saleh na Rwigema ku rugamba
Abazi amateka y’aba basirikare bavuga ko bari abasirikare b’urugamba na perezida Museveni yizeraga cyane nk’abashoboye, batacikaga intege ndetse barwanaga bafite intego.
Tugarutse inyuma gato, Gen Fred Rwigema na mugenzi we Salim Saleh bavugwaho kuba baragize uruhare runini mu ifatwa ry’umujyi wa Maputo muri Mozambique nyuma yo kwigarurira radio na televiziyo by’igihugu barwanira ishyaka FRELIMO rya Samora Machel wabatoje.

Nk’uko byatangajwe haruguru, mu 1979 nibwo bari bamaze gufata Kampala basaba Idi Amin guhunga, iki gihe igihugu cyasigaye nta Perezida kimara amezi agera ku 8.
Mu 1980 nibwo habaye amatora ishyaka UPC rya Milton Obote n’ubundi ryatsinze mu matora arongera arayobora, Museveni umwanya yahawe muri iyo Guverinoma ntabwo yawishimiye n’ubundi we n’abasirikare be yizeraga aribo Rwigema, Salim n’abandi bari bagize itsinda ry’abasirikare 30, basubiye ishyamba gutegura ibitero simusiga, intambara bise “Bush war”.
Bitangazwa ko uru rugamba rwari ruyobowe n’intwari y’u Rwanda Fred Rwigema yungirijwe na Salim Saleh, bikemezwa ko aba basirikare bagize ubutwari budasanzwe muri iyi ntambara, kugeza ubwo mu 1986 bafashe ubutegetsi, Obote wari ukomeje kwica abaturage yongera kuvanwa ku butegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Obote akimara kuva ku butegetsi, Gen Tito Okello Lutwa niwe wayoboye Uganda amezi agera kuri atandatu [kuva muri Nyakanga 1985- Mutarama 1986].
Icyo gihe Gen Tito Okello wari wafashe ubutegetsi yagiye i Nairobi mu biganiro na Museveni ubwo mu gihugu urugamba rwari rurimbanyije, Rwigema na Salim Saleh ngo bahamagaye Museveni bamubwira gutaha akava mu biganiro ko Kampala bayifashe, Museveni ngo byamutwaye imbaraga nyinshi kugirango abyemere.
Aho perezida Museveni afatiye ubutegetsi, yituye Fred Rwigema kuba umugaba mukuru w’ingabo ze. Mu 1990 ubwo Rwigema yari atangiye urundi rugamba rukomeye kandi yizeraga ko azarusoza arutsinze rwo kubohora u Rwanda, ntabwo yahiriwe yahise aharasirwa yitaba Imana ku wa 2 Ukwakira 1990.

Urugamba rwa Rwigema na Saleh rwatumye benshi babafata nk’impanga ku rugamba bitewe n’imbaraga ndetse n’ishyaka ngo babaga bafite.
Na none agahinda kakongera gukora ku mitima benshi kuba imbaraga bakoresheje muri ibyo bihugu byose bitarashobotse ngo banafatanye urugamba rwo kubohora u Rwanda iyi ntwari yari itangiye.
Rwigema afatwa nk’intwari y’u Rwanda yagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame ntabwo zamutengushye, zakomeje urugamba zifata igihugu ndetse zihagarika na Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


