Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwashoje iperereza ku byaha Joseph Kony na bagenzi be baregwa byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe n’ingabo z’inyeshyamba Lord Resistance Army (LRA) mu majyaruguru ya Uganda.
Mu 2017 ICC yanzuye ko abacamanza bagomba kuzana ibirego by’ibyaha ndakuka mu rukiko byakozwe n’uyu mutwe wa Kony.
Urukiko rwavuze ko Joseph Kony, umaze imyaka isaga makumyabiri ahunze azaburanishwa adahari, nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha wa ICC, Karim A.A. Khan ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 23 Gashyantare 2024.
Umushinjacyaha yavuze ko isozwa ry’iperereza kuri dosiye ya Kony bidasobanura ko ibikorwa bindi by’uru rukiko muri iki kibazo byarangiye.
Ku ya 29 Nyakanga 2004, ICC nibwo yatangije iperereza ku byaha byakozwe na LRA hagati ya taliki ya 1 Nyakanga 2002 na 31 Ukuboza 2005.Nyuma yiperereza ryakozwe, uru rukiko rwatanze impapuro zo guta muri yombi abayobozi batanu ba LRA – Raska Lukwiya, Okot Odhiambo, Vincent Otti, Dominic Ongwen na Joseph Kony.
Uyu mutwe witwaje intwaro washinjwaga ibyaha birimo kuba warahungabanyije uburenganzira bwa muntu, nko gufata abagore ku ngufu ubwicanyi, iyicarubozo, gusahura, gushimuta n’ubundi bugizi bwa nabi bwakozwe n’abarwanyi ba LRA bayobowe na Dominic Ongwenn.
Uru rukiko rwashinzwe muri 2002 rugamije gucira imanza abakomeye ku Isi bakora ibyaha ndengakamere, ariko rushinjwa kwibasira abanyafrika gusa kurusha ahandi.


