Icyamamare Mr Eazi kigiye gushora imari ku kiyaga cya Kivu

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu muziki wo muri Afurika gikomoka muri Nigeria, Oluwatosin Ajibade kizwi nka Mr Eaxi, kigiye gushora imari ku kiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Mr Eazi yabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa19 Gicurasi 2021, avuga ko kuri iki kiyaga agiye kuhubaka hoteli yakira ba mukerarugendo.

Yagize ati: “Ejo hashize nasuye ikiyaga cya Kivu, by’umwihariko ku kirwa dushaka kubakaho Luxury Eco Resort and Wellness Center. Ndimo ndagirira ibihe byiza mu Rwanda.”

Mr Eazi yageze mu Rwanda tariki ya 11 Gicurasi 2021, avuye muri Ghana, aho yari yaje gususurutsa abitabira irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) ryatangiye tariki ya 16.

Muri uru ruzinduko kandi, uyu muhanzi yanarebye amahirwe ari mu Rwanda kugira ngo ayabyaze umusaruro mu ishoramari.

Tariki ya 12 Gicurasi, ubwo yari amaze umunsi umwe mu Rwanda, Mr Eazi yasuye urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, yerekwa aya mahirwe. Icyo gihe yanahuye n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gufasha abanyamahanga bifuza gushora imari mu Rwanda.

Mu nzego uyu muhanzi yifuza gushoramo imari nk’uko RDB yabitangaje, harimo: inganda ndangamuco, imikino no kugurisha amatike hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *