Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa Film, Nina Dobreve, ukomoka muri Bulgaria akaba afite n’ubundi bwenegihugu bwo muri Canada, kuri iki cyumweru taliki ya 31 Mutarama nibwo yagaragaye ari kumwe na bagenzi be bambaye imyenda yo kogana (Bikini) aho bari bari mu kiruhuko i Maui ku kirwa cya Hawai .

Uyu munyamideli w’imyaka 27 y’amavuko na bagenzi be Jessica Szohr, Jessica Stam ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo bagaragaye mu rwogero bambaye utwenda tubafashe (Bikini) ari nako bagaragaza ikimero.

Nk’uko ikinyamakuru Dailymail kibitangaza,ngo ibyishimo by’abo bakobwa byerekana ubusabane bwari hagati yabo dore ko banateraga urwenya aho Nina yasekeje bagenzi be ababwira ko atabamenye kubera lunnette zirinda izuba yari yambaye.

Nyuma yo kuva mu rwogero no gusangira habaye akanya ko kwifotoza amafoto arinako banayasangiza abafana babo dore ko Dobrev afte abafana batari bake kuko ubu arimo no gutegura utundi duce twa filme ziteye ubwoba (Vampire Dramas).

Gusa icyatunguye abakunzi ba Nina ni ukuntu yagaragaye ari kumwe n’abakobwa bagenzi be akirengagiza umukunzi we Austin Stowell.




Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


