Rosie umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko uzwi nk’umunyamideli, umukinnyi wa film ndetse akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo yagaragaye mu birori byo kumurika imideli mu mujyi w’i Paris yambaye ikanzu yaje kumutamaza imbere y’imbaga.

Uyu munyamideli ubwo yatambukaga mu myiyereko buri wese yari yamuhanze amaso dore ko binemezwa ko ari umwe mu banyamideli bafite uburanga .
Mu gihe icyi cyamamare cyamurikaga imideli mu Bufaransa muri Haute Couture Fashion week, Whitley w’imyaka 28 y’amavuko yari yambaye ikanzu y’ubururu kandi ndende ariko isatuye, umuyaga uhushye ikariso iragaragara.

Nk’uko dailymail ibitangaza, muri ibi birori habayemo impinduka zo kuba byitabiriwe cyane kandi ko uretse Rosie weruye agaragaza umwenda w’imbere ni nako hagiye haba udushya twinshi .

Ni kenshi abanyamideri bakunda kuba bari mu rukundo n’ibyamamare bigiye bizwi ku bikorwa runaka, uyu nawe niko yabigenje kuko yamaze kujya mu rukundo n’umukinnyi wa film Jason Statham usanzwe umenyerewe ku izinz rya Transporter.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza,com


