Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga by’umwihariko abafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga “ perimi” rw’icyiciro cya D babonye mbere y’umwaka w’2009, kwihutira kugana iri shami kugira ngo bahabwe urundi ruhushya rwa D1. Ibi ni ibiteganywa n’Iteka rya Perezida ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero 12 yo kuwa 23/03/2009.
Ubuyobozi bw’iri shami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bwasanze ari ngombwa ko uwari usanganywe uruhushya rwa D mbere y’iri teka ryo mu mwaka w’2009, ko yahindurirwa agahabwa urwa D1 kugira ngo akomeze kugira uburenganzira yari asanganywe.
Abari muri urwo rwego, barasabwa rero kujya ku biro by’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda bibegereye, bagatanga amabaruwa asaba urwo ruhushya maze bagafashwa ku buryo bwihuse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abo bireba bakaba basabwa fotokopi y’uruhushya rwa D bari basanganywe, iyo indangamuntu n’urwandiko rusaba guhabwa uruhushya rwa D1 byose bigashyikiriza icyicaro cya Polisi kibegereye.
CIP Kabanda yasoje avuga ko abatsindiye uruhushya rwa D nyuma y’uko iri teka rya Perezida rijyaho; ni ukuvuga nyuma ya 23 Werurwe 2009; bo bagomba kuzakora ikizamini kibemerera gutunga uruhushya rwa D1.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


