Icyihebe cya ADF cyacuze umugambi w’ibitero by’iterabwoba ku Rwanda cyishwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko Meddie Nkalubo wari mu barwanyi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa ADF ari umwe mu biciwe mu gitero cy’indege ingabo z’iki gihugu cyagabye ku birindiro byawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo tariki ya 16 Nzeri 2023.

Iki gitero cyo mu ntera y’ibilometero biri hagati y’100 n’150 cyifashishije indege z’intambara za Sukhoi-30. Ni kimwe mu bigize operasiyo Shujaa igamije kurandura ADF, kikaba cyariciwemo abandi barwanyi benshi b’uyu mutwe nk’uko Museveni yabisobanuye.

Museveni, kuri uyu wa 23 Nzeri 2023 yatangaje ko “ruharwa” Meddie Nkalubo ari we wateguye wateguye ibitero by’iterabwoba hafi ya sitasiyo ya Polisi ya Kampala, ku ngoro y’inteko ishinga amategeko n’icyapfubijwe hafi y’urusengero rwa Kayanja no mu gace ka Bunamwaya mu minsi ishize.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Nk’uko ubutasi bwakurikiyeho bubyerekana, birasa n’aho ibyihebe byinshi byishwe, harimo na ruharwa Meddie Nkalubo uri inyuma y’ibisasu muri Kampala. Urugero: biriya byo hafi ya sitasiyo ya Polisi muri Kampala, hafi y’inteko ishinga amategeko n’ibiherutse kuvumburwa hafi y’urusengero rwa Kayanja no mu gace ka Bunamwaya.”

Nkalubo yari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda

Nkalubo yishwe hashize imyaka ibiri inzego z’umutekano mu Rwanda zitaye muri yombi abantu barenga 10, zibakekaho gutegura umugambi wo gutera ibisasu ku bikorwaremezo bitandukanye mu mujyi wa Kigali, birimo Kigali City Tower, sitasiyo ya Nyabugogo, kandi ngo bagombaga kugaba igitero mu nama ya Commonwealth yabaye muri Kamena 2022.

Icyo gihe bafatwa hari muri Nzeri 2021. Ubwo izi nzego zafataga aba bantu barimo Niyonshuti Ismaà«l na Omar Farouk, hanafashwe ibikoresho byifashishwa mu gukora ibiturika, birimo: insinga, imisumari n’intambi.

Niyonshuti ubwo yafatwaga, yasobanuye ko yinjijwe muri ADF na Nkalubo, binyuze ku witwa Abdulaziz na we wari umaze amezi 6 muri uyu mutwe w’iterabwoba.

Uyu Niyonshuti kandi ngo ni na we wari wahawe inshingano zo kumenya niba ibi bitero bigenda nk’uko byari byarateganyijwe. Yagombaga kwifatanya na Farouk uzwi nka Adamu Nyange na we woherejwe mu Rwanda muri uyu mugambi.

Amakuru yavuye mu iperereza ryakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko ADF yagize umugambi wo kugaba ibitero muri Kigali mu rwego rwo kwihorera, kubera ko ingabo z’u Rwanda zakubise ahababaza umutwe w’iterabwobwa wa Al Sunnah wal Jamaah mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

ADF, n’ubwo ifite ibirindiro muri RDC gusa, ifatwa nk’ikibazo ku mutekano w’akarere kuko igizwe n’abarwanyi baturuka mu bihugu bitandukanye byako barimo: Abatanzaniya, Abanyakenya, Abagande, Abanyekongo, Abarundi n’Abanyarwanda. Haba hari impungenge y’uko bagaba ibitero hose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *