Icyihebe kiri mu byatangije umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, Benjamin Kisokeranio cyatawe muri yombi.
Televiziyo NBS ivuga ko Kisokeranio yatawe muri yombi n’ingabo za Uganda ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu bikorwa byo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba byiswe ‘Operation Shujaa’.
Andi makuru avuga ko iki cyihebe cyafatiwe n’ingabo za RDC muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kivuye mu Burundi.

Mu gihe ingabo za Uganda n’iza RDC zivuga ko zamaze gusenya ibirindiro byose bya ADF kuva zatangira iyi operasiyo, zikanica ibyihebe byayo byinshi, biravugwa ko ayobozi bakuru bayo bo ntacyo babaye kuko bataba mu mashyamba.
Abayobozi bakuru ba ADF bivugwa ko baba mu baturage ba RDC, ari naho batangira inyigisho zituma bemera kubiyungaho.


