Umuririmbyikazi Celine Dion ubuzima bwe bugeze habi nyuma yo kugarizwa n’uburwayi bwamwibasiye kuva mu mpera z’umwaka washize.
Umuryango we uvuga ko indwara arwaye itagira umuti n’urukingo ahubwo ngo icyizere cyo kubaho gisigaye mu masengesho gusa.
Mukuru we witwa Claudette Dion avuga ko bababajwe no kuba Celine atakibona imbaraga zo kujya gutaramira abantu be ku rubyiniro kuko imitsi ye itagikora neza bishobora gutuma aririmba.
Gusa ngo n’ubwo bimeze gutyo bakomeje gusenga ngo Imana igire icyo ikora kuko ahandi ho byaranze. Icyakora ngo byose birashoboka ashobora kuzongera akamererwa neza akagaruka mu bitaramo.
Celine Dion yafashwe n’ubu burwayi bwitwa Stiff-personal syndrome mu mwaka ushize byanatumye asubika bimwe mu bitaramo yari afite.Gusa kuri iyi nshuro ho bikomeje kugorana kuko ngo imitsi ijyana amaraso mu bwonko yamaaze kwifunga indi irambigatana.


