Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe wa Sena, Hon Makuza Bernard avuga ko Abanyarwanda basabwa gukora cyane kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere, banarinda ibyagezweho mu rugamba rw’iterambere.
Uru rugamba rw’iterambere rutari urw’amasasu, Hon. Makuza yarukomojeho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yekorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2019, mu nteko Nshingamategeko y’u Rwanda.
Ni umuhango witabiriwe n’abagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, imitwe yombi n’abandi bakozi bayo, hanacanwa urumuri rw’icyizere. Hon. Makuza wagejeje ijambo ku bari aho, yavuze ko kwibuka abazize jenoside ari ukubasubiza agaciro bari barambuwe.
Yagize ati “Kubibuka ni ukubasubiza agaciro bari barambuwe tuvuga ko tutazabibagirwa na gatoya, abazize Jenoside turababa hafi tubomora ibikomere bafite ku mutima no ku mibiri tunabashimira ubutwari bagira mu kubaka igihugu”.
Yakomeje avuga ko Jenoside yagize igihe cyo kugeragezwa muri 1959 na nyuma yaho. Abatutsi ngo bagiye bicwa banirukanwa mu gihugu cyabo. Amateka kandi akagaragaza ko mu myaka itandukanye mu duce tumwe na tumwe ngo Interahamwe zakoraga imyitozo yo kwica abantu 1000 mu munota umwe.
Ndetse ngo n’ ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kirekire, higishwa ivangura, imyemerere, uturere n’ibindi. Abashaka urwitwazo rwo kuba harabayeho Jenoside ngo bavuga ko ari ukubera indege yahanuwe, akabaza ati “ Iyo myitozo yo kwica Abatutsi n’intonde zagiye zikorwa mbere ya Jenoside byabaga hari indege yahanuwe?
Ati “Muri iki gihe cyo kwibuka ni ngombwa ko tuzirikana tugaragaza ukuri kw’amateka nta kuguca ku ruhande, kuko kutagaragaza ukuri nibyo byishe ubumwe bw’abanyarwanda byagejeje kuri Jenoside”.
Arasaba Abanyarwanda gusigasira ibyagezweho, muri uru rugamba rw’iterambere u Rwanda rurimo, ati “Icyo dusabwa ubu si urugamba rw’amasasu, icyo dusabwa ni ugukora kugira ngo dutere imbere kurushaho, turinde ibyagezweho, tugire igihugu buri wese agira uburenganzira nk’ubw’undi”.
Hon Makuza avuga ko ari ngombwa kuzirikana Abanyarwanda babaye intwari bagaragaza ibikorwa byashoboraga guhitana ubuzima bwabo (abarinzi b’igihango), baharaniye ko abantu baticwa, ko bafatwa nk’imbuto, imbuto zabo zikaba nk’umurage ngo nk’uko abitangiye igihugu babaye imbuto zatumye u Rwanda rutazima ubu nyuma y’imyaka 25 rukaba rufite icyizere.
Yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda gukomeza gusaba ko umwanzuro wa LONI usaba ibihugu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.




