img-20210116-wa0035.jpg

Icyo inzobere ivuga ku gikona ‘Fifi’ kibana n’abantu nk’inshuti_Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Igikona cyitwa Fifi kiba mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, kikaba kibana n’abaturage nk’inshuti ku buryo nta muntu n’umwe bakwemera ko akigirira nabi.

Bitewe n’uburyo cyitandukanyije n’ibindi biguruka bigenzi byacyo, kigakunda kuba aho abantu bari, kikabisanzuraho, na bo baragikunda, bakanakigurira ibyo kurya birimo imigati n’indagara.

img-20210116-wa0035.jpg

Abaturage bo muri Karama bavuga ko iki gikona cyabaye hano kikiri icyana, ubwo cyahubukaga mu cyari, uwari umuyobozi w’umusigiti waho akagitora, akacyororera aho ngaho.

Uyu muyobozi w’umusigiti byaje kuba ngombwa ko yimuka mu ntangiriro z’umwaka w’2020, aaragisiga ariko asaba abaturage b’i Karama kucyitaho, ntibagisagararira kuko ngo “ari ikiremwa”.

img-20210116-wa0032.jpg

img-20210116-wa0029.jpg

Ni uko cyakunze aba baturage ku buryo byageze aho bagifata nk’inshuti.

BWIZA mu kiganiro yagiranye n’umushakashakatsi mu by’urusobe rw’ibinyabuzima, Dr Imanishimwe Ange, twamubajije uko byashoboka ko inyamaswa nk’igikona yabasha kubana n’abantu, bakamenyerana nk’uko Fifi yabigenje.

img-20210116-wa0037.jpg Dr. Imanishimwe, inzobere mu by’urusobe rw’ibinyabuzima

Yasobanuye ko bishoboka cyane ko inyamaswa ikiri ntoya yabana n’abantu, ikagira imyitwarire nk’iyo mu rugo, kuko ari ikinyabuzima gifata imico y’ahantu kiba n’abo kibana nabo.

Ati: “Inyamaswa zifite ubwenge kandi ziratekereza, zigakurikira kandi zigafata. Imyitwarire yazo akenshi igenwa n’aho zakurikiye n’ibidukikije zibamo.”

Yakomeje ati: “Inyamaswa rero zabanye n’abantu zihindura imico yo mu gasozi, zikagira imyitwarire zatojwe.”

Dr. Imanishimwe yavuze ko n’amatungo yororerwa mu rugo, yahoze ari inyamaswa zo ku gasozi. Gusa bitewe no kumenyerana n’abantu, yafashe imicvo yo mu rugo. Ati: “Erega n’aya matungo tuvuga ko ari ayo mu rugo, kera yahoze ku gasozi!”

img-20210116-wa0031.jpg

Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *